Shadow

Jenda:Umusaruro w’amashu warabahombeye ubu barayaha abahisi n’abagenzi

Abahinzi b’amashu bo mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu baravuga ko umusaruro uri kubahombera kuko babuze abaguzi, ubu barayaha abahisi n’abagenzi andi bakayagaburira amatungo. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko ngo aho bukimenyeye bugiye kubahuza n’isoko.

Image result for Amashu                   amashu ari mu murima

Abaturage bo mu murenge wa Jenda mu gasantere ka Cyamabuye bavuga ko umusaruro w’amashu wabaye mwinshi ukabura isoko kuburyo ishu rimwe riri kugurwa amafaranga gahati ya 25 FRW na 50FRW ariko ngo kubona umuguzi ntibyoroshye bagahitamo kuyatangira ubuntu cyangwa bakayagaburira amatungo.

Umwe yagize ati “Duhitamo kuyaha amatungo,andi akaborera mu murima kuko urayarya ukaruha ukabura nuwo uhaho kubera ko bose barayejeje. ”

undi nawe “ikibazo ni uko twese twahingiye rimwe maze tureza aba menshi tubura isoko igiciro cyigwa gutyo”

ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bavuga ko batari bamenye ko iki kibazo cyavutse,umuyobozi w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habanabakize Jean Claude avuga ko bagiye kubashakira isoko.

“Tugiye kubahuza n’isoko,twakoze koperative ebyiri zihuza abahinzi b’imboga kugira ngo kubahuza n’isoko bitworohere .Ikindi dufite nk’ingamba umwaka uza tugiye kubaka mu Murenge wa Mukamira ikusanyirizo ry’imboga kuburyo abazishaka bazajya bazibonera hafi, ikindi dufatanyije n’abashoramari mu murenge wa Bigogwe naho hazubakwa icyumba gikonjesha kugira ngo umusaruro w’abonetse ntuhite ubona isoko uzajye ubikwa neza utangiritse.”

Akarere ka Nyabihu ni akarere kagaragaramo cyane ubuhinzi bw’imboga mugihe izi ngamba zitekerezwa n’akarere zashyirwa mu bikorwa byarushaho gutezimbere umuhinzi wazo aho kugira ngo zimuhombere nkuko bigenze muri ibi bihe.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *