Shadow

Urban Boys igiye kuba amateka

Nizzo Kabos uri mu bagize itsinda rya Urban Boys agiye gushyira hanze indirimbo itagaragaramo mugenzi we Humble Jizzo, gusa ngo ntibisobanuye ko batandukanye.

Urban Boys Music - Free MP3 Download or Listen | Mdundo.com
           Nizzo Kabos na mugenzi we Humble Jizzo basigaranye mu itsinda

Harabura  amezi make ngo imyaka ibiri yuzure, itsinda rya Urban Boys ridashyize hanze indirimbo. Iheruka ni Ntukoreho bakoranye na Aime Bluestone na Mukadaff.

Kuva icyo gihe nta muntu wongeye kumenya amakuru y’iri tsinda kugera ubwo bamwe batangira gukeka ko baba baratandukanye ariko bakabigira ibanga.

Mu kiganiro Nizzo  yagiranye na Hose dukesha iyi nkuru yavuze ko we na mugenzi we bari barafashe ikiruhuko ariko banatekereza uburyo barushaho kunoza akazi kabo.

Ati “Hariho igihe uba uretse gato ukanafata akaruhuko ariko ntaho twagiye nta n’aho twajya. Muri rusange  hari n’uburyo twari turi gutekereza uko twajya dukora akazi kandi n’ubwo bitaba itsinda rya babiri babonamo aho ariko igikorwa cy’itsinda.”

Nizzo avuga ko mu mikorere mishya y’itsinda rya Urban Boys, harimo ko umuhanzi ashobora gukora indirimbo atari kumwe na mugenzi we, ariko ntibikureho bakiri kumwe nk’itsinda.

Ati “Nshobora gukora ikintu akaza akamfasha, nawe akagikora nkamufasha tukanakorana twese, ni uburyo bushya ariko nta kintu bishobora kwica izina ryacu.”

Nizzo ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Peace Jolis ndetse na Social Mula.

Iyi ndirimbo izashyirwa ku mbuga zisanzwe zinyuzwaho ibihangano bya Urabn Boys nk’ibisanzwe, ndetse bari kwitegura gushyira hanze alubumu.

Nizzo ati Safi yakagombye kuba umuntu w'umugabo - Teradig News

Nizzo ahumuriza abakunzi ba Urban Boys ko nta bantu bagiye ndetse ko bagiye kubona ibindi bikorwa byinshi.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *