Shadow

Jay-Z yinjiye mu bucuruzi bw’urumogi

Umuhanzi w’umunyamuziki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wamamaye mu njyana ya rap Shawn Carter uzwi cyane ku izina rya  Jay-Z yamaze kwinjira mu bucuruzi bw’urumogi.

Related image
Jay-Z ngo agiye gukora ibidasanzwe

Uyu mugabo w’imyaka 49 asanzwe azwiho kumenya gushaka amafaranga dore ko ubu abarirwa asaga Miliyari y’amadolari akaba ariwe wa mbere utunze amafaranga angana gutya mu bahanzi bose bo mu njyana ya rap.

Burya koko ngo uwariye ni we urya,nyuma yo gukusanya ayo madorali yose Jay-Z ntiyarekeyaho kuko afatanyije Caliva ikigo kizobereye m’ubucuruzi bw’urumogi cyo muri leta ya Kaliforuniya (California) ubu nawe arabarirwa mubarucuruza.

Abasesenguzi mu bucuruzi bemeza ko ubu bucuruzi Jay-Z yinjiyemo buzamwungura cyane kuko amenyereweho kumenya amayeri yo mu bucuruzi kuri iyi nshuro nawe akaba abyihamiriza ati “Muri ubu bucuruzi turashaka gukora ibidasanzwe”

Si ubwa mbere Jay-Z acuruje urumogi kuko akiri muto yigeze kurucuruza bitemewe n’amategeko ari uburyo bwo gushaka imibereho kuko  yari abayeho nabi ubwo yarerwaga na nyina gusa ise yarabataye we n’abavandimwe be batatu.

Jay-Z ni umugabo w’umuririmbyikazi  Beyoncé Knowles Carter bombi bafitanye abana batatu aribo Blue Ivy Carter n’impanga umuhungu n’umukobwa Rumi na Sir.

Related image
Jay-Z na Beyoncé n’umwan wabo Blue Ivy Carter

yahoo/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *