Shadow

Izina “abasigajwe inyuma n’amateka” ntirijyanye n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda

Nyuma yo gusanga izina abasigajwe inyuma n’amateka rikoreshwa mu nyandiko za Leta kandi rishobora kuririrwaho n’imiryango mpuzamahanga ikagaragaza ko hari icyiciro cy’Abanyarwanda kititaweho, basabye ko rivaho, ahubwo hagakazwa ingamba mu kuzamura icyiciro cyasigaye inyuma.

                 Bamwe mu bagize sena y’u Rwanda

Igenzura ryakozwe na Komisiyo idasazwe ya Sena ryagejejwe ku Nteko ishinga amategeko ku wa Mbere tariki 19 Ugushyingo, ryagaragaje ko izina “abasigajwe inyuma n’amateka“ rikwiye kuvanwaho kuko ritajyanye n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Senateri Uwimana Consolée yavuze ko bayikurikiranye imvano y’inyito “abasigajwe inyuma n’amateka“, bakaganira n’inzego zitandukanye ariko bakabura inkomoko yaryo.

Yakomeje avuga ko mu bisobanuro bahawe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, basanze iyo nyito ikoreshwa mu nyandiko kugirango babone uko bagena inkunga ijya mu turere gufasha iki cyiciro cy’Abanyarwanda.

Yakomeje ati “Iri zina rero imiryango itari iya Leta irarikoresha mu gushaka inkunga mu miryango mpuzamahanga. Iri zina tubona rishobora kuririrwaho n’abashaka kwerekana ko mu Rwanda amahame remezo atubahirizwa. Inama dutanga ni uko iri zina rikwiye kuvanwa mu nyandiko kubera ko mu Rwanda nta bantu batitaweho bahari.”

Senateri Karangwa Chrislogue uri muri iyi komisiyo we yagize ati “Batubwiye ko iriya nyito yafashwe na Minaloc ariko kugeza ubu batigeze bamenya n’impamvu bayifashe. Ibi bikwiye guhinduka.”

Amateka agaragaza ko icyiciro cyamenyekanye nk’Abatwa, mu gihe kinini cyahejwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu ku buryo babaye nk’abasigara inyuma. Gusa hakozwe impinduka zikomeye, hashyirwa imbaraga mu kuzamura imibereho yabo haba mu burezi no mu bukungu.

Nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo idasazwe ya Sena, abasenateri 16 batoye ko Minisitiri w’Intebe yazajya kubagezaho ibisobanuro kuri iyo ngingo n‘ingamba guverinoma ifitiye ikibazo cy’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, ikomeje kuba mibi.Bifuje ko yazaba ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

igihe/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *