Shadow

Iyo viziyo igiye kutwica abana ibyayo byaranyobeye-Umubyeyi

Ababyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’uburere bw’abana bavuga ko abana b’ubu batemera guhanwa  bikaba bitandukanye nuko mu muco nyarwanda byagendaga cyera, aho buri mu byeyi yashoboraga gucyaha umwana uwo ariwe wese uri mu makosa.

Image result for Uburere bw'abana
Ababyeyi barasabwa gufata abana kimwe(foto-internet)

Ababyeyi bahuriza kukuba abana barabaye indakoreka ngo uretse n’ababaturanyi umwana ntacyemera ko n’umubyeyi wa mubyaye  amuhana.

Aba babyeyi mu bitekerezo  byayo bagira bati: “Ubu nta muntu ugihana umwana kubera yuko ibintu ntabwo bimeze neza aho ubonye umwana akosa ukamuhana ukamucishaho akannyafu,agenda yiruka mu buyobozi ati baranyishe.Uretse n’abo ngabo n’abacu baratunaniye kuko uramuhana akakubwira ngo ibyo ni ibya cyera byo mu bugoryi;ubwo bugoryi bwanyu ntitwabuvamo ubu turi muri viziyo.Iyo viziyo igiye kutwica abana ibyayo byaranyobeye”

Undi nawe ati:“Iyo n’abaga nkoze amakosa,umuturage wo hanze akankubita narabyemeraga kuko n’abaga nakosheje ntacyo navugaga.Ubu ngubu abana b’iki gihe ni indakoreka ni abantu bigenga badashobotse, ntiwamubwira uti ese mwana wanjye kora uyu murimo ngo azawugukorere  ”

Uyu mubyeyi nawe akomeza agira ati: “Uracisha akannyafu ku mwana w’umturanyi,umuturanyi akagenda yiruka nkaho mwakegeranye ngo muganire muhugure abana ugasanga we afite amarere yo kukujyana mu buyobozi.Ubwo agatangira akajya kurega ati bamvuniye umwana;umwana wanjye ni ukumuvuza ugasanga ni ikibazo. Nawe uwawe yagira uwo akubaganira baza ku kwihaniza nawe uti ndekera umwana wenda ujye kundega ugasanga nabyo ni ibibazo ”

Nubwo bimeze gutya  bamwe mu bayeyi bavuga ko igisubizo kiri mu itorero ry’umudugudu kuko bahigira gukunda abana no kubatoza kubaha ababyeyi bose. Aba byeyi kandi bibutswa gufata buri mwana nkuwabo bwite aho akosa bakamuhana aho acyeneye kwitabwaho akabikora atitaye kukuba atariwe wamubyaye kuko abana bose ari ab’igihugu,nkuko byahoze mu muco ko umwana ari uw’umuryango aho ababyeyi bari bafite inshingano zo kurera abana kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *