Shadow

Congolité Itegeko rishya ry’ubwenegihugu urukuta kuri bamwe bifuza kuyobora RDC

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo RDC igiye gutangira gusuzuma iremezo ry’umushinga w’itegeko rigenga ubwenegihugu, ushobora kwambura amahirwe abanyapolitiki batavuka ku babyeyi bombi b’abanye-Congo, nka Moïse Katumbi.

Assemblée nationale : « il existe un groupe WhatsApp des députés de père et  de mère (Nsingi Pululu) - Actu RDC                                                                          Bamwe mu ba depite ba RDC

Impinduka mu bijyanye n’ubwenegihugu zatangijwe na Noël Tshiani wiyamamarije kuyobora RDC mu 2018, ariko agatsindwa. Haje gutegurwa umushinga w’itegeko, Depite Nsingi Pululu awushyikiriza inteko ishinga amategeko ku wa 8 Nyakanga.

Perezida w’umutwe w’abadepite, Christophe Mboso Nkodia, yemeje ko uriya mushinga w’itegeko ugiye kuganirwaho.

Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya RDC mu ngingo ya 10 riteganya ko ubwenegihugu bwa Congo bubonwa n’umuntu kubera inkomoko ku mubyeyi umwe cyangwa babiri b’abanye-Congo, cyangwa se akabubona abuhawe.

Nyamara mu mushinga w’itegeko wabyukijwe ku bwenegihugu, hateganywamo ko imyanya ikomeye muri politiki igomba guhabwa abenegihugu babukomora ku babyeyi bombi b’abanye-Congo. Bivuze ko umuntu ukomora ubwenegihugu ku mubyeyi umwe adashobora kuba umuyobozi ukomeye.

Ku bwa Tshiani, imyanya y’amabanga akomeye nka perezida wa repubulika ikwiye guhabwa umuntu uvuka kuri se na nyina bombi b’abanye-Congo.

Aheruka kuvuga ati “Dukeneye kwizezwa ko tutemerera imyanya yubashywe abantu tutizeye neza urukundo bafitiye igihugu cyacu.”

Ni ingingo yakomeje gufatwa nk’igamije gufungira amayira Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, wifuzaga kwiyamamariza kuyobora RDC mu matora ategerejwe mu 2023.

Katumbi aheruka kuvuga ko igikwiye guhabwa agaciro ari Itegeko Nshinga, ku buryo nibitaba ibyo bazahaguruka bakabyamagana.

Noël Tshiani watangije uyu mushinga we avuga ko ntaho bihuriye n’amatora yo mu 2023.

Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki muri RDC bafite ubwoba ko iri tegeko rishobora gusubiza irudubi umwuka wa politiki wari umaze kuba mwiza ku bwa Perezida Felix Tshisekedi. 

Moïse Katumbi yagize ubwenegihugu bwa RDC n’ubw’u Butaliyani. Se yavukiye ku kirwa cy’u Bugereki cya Rhodes cyari cyarigaruriwe n’u Butaliyani. Yavutse mu 1964  kuri nyina w’umunye-Congo, ari na we akomoraho ubwenegihugu bwa RDC.

mediacongo.net - Actualités - Pour le député Nsingi Pululu, « Mobutu et  Joseph Kabila ont détruit ce pays parce qu'ils n'étaient Congolais de père  et mère »
         Depite Nsingi Pululu wadukanye iby’impinduka mu bijyanye n’ubwenegihugu

Arrest warrant issued for former DR Congo governor Moise Katumbi | CGTN  Africa
Moïse Katumbi Capwe mu bazagirwaho ingaruka n’itegeko rishya ry’ubwenegihugu

 

RDC: Moise Katumbi forme un cabinet de 44 membres
Moïse Katumbi inzozi afite zo gushyira hamwe Aba RDC zishobora kutaba impamo

 

taarifa/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *