Shadow

Itandukaniro rya Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency

Digital Currency ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika.

cryptocurrency: Equalisation levy could make life more taxing for  cryptocurrency buyers - The Economic Times

Muri aya mafaranga ni menshi kandi atandukanye.Hari amafaranga y’ikoranabuhanga agenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu buzwi nka ’Central Bank Digital Currency (CBDC)’ butandukanye n’ubw’andi mafaranga y’ikoranabuhanga buzwi nka ’Cryptocurrency’ ari n’aho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa.

Bimwe mu bitandukanya Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency harimo ko kimwe kiba kigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe ikindi gishobora kugenzurwa n’ubonetse we.

Ibi bituma ikoreshwa rya Central Bank Digital Currency ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk’uko bigenda kuri Cryptocurrency .

Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency bihuriye ku kuba byose bikoresha ikoranabuhanga rifasha mu gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bikozwe hifashishijwe internet rizwi nka Blockchain. Gusa kuri Central Bank Digital Currency ibi bikorwa biba biri mu ibanga mu gihe, kuri Cryptocurrency biba biri ku karubanda.

U Rwanda narwo rubinyujije muri BNR ni kimwe mu bihugu byatangiye kureba uko byakoresha amafaranga y’ikoranabuhanga.

Banki Nkuru y’IgihuguBNR, ivuga ko iri gukora ubushakashatsi n’inyigo bigamije kureba uko mu Rwanda hatangira gukoreshwa iri faranga ry’ikoranabuhanga.Niritangira gukoreshwa rizaba rigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu nk’uko bigenda no ku yandi asanzwe akoreshwa.

Mu nyigo bari gukora bari kwibanda ku ngaruka z’iri faranga ku bukungu, imari, n’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo rizakoreshwamo bigendanye n’imiterere y’igihugu.

Kugeza ubu nta bihugu byinshi biratangira gukoresha aya mafaranga ku buryo umuntu ashobora kubyigiraho.

Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, avuga ko ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rigenzurwa na Banki Nkuru z’Ibihugu (Central Bank Digital Currency) ririmo inyungu zitandukanye.

Yagize ati “Byagaragaye ko ari ifaranga rishobora gukemura bimwe mu bibazo ifaranga rifatika rifite, urugero nk’iyo ugiye kugura ibintu hanze, niba ufite Amanyarwanda iyo ugiye mu Bushinwa si yo ujyana urabanza ukayavunjisha, akenshi usanga uvungisha inshuro ebyiri, ukavunjisha mu Madorali ukabona kuvunjija mu yo mu Bushinwa wagira n’asaguka bikagusaba kuyasubiza mu Manyarwanda, urumva bibamo ibihombo.”

“Ariko iri faranga ry’ikoranabuhanga, aba ari ifaranga rimwe abantu bahuriraho, urumva ko ririmo inyungu. Ikindi hari n’ikiguzi kijyana no gucunga ifaranga, haba mu kuyakora ndetse no kuyacungira umutekano. Uzarebe nk’iyo Banki Nkuru y’Igihugu ivanye amafaranga mu ntara iyazanye i Kigali uba usanga aherekejwe kandi turabizi ko hari ibihugu byinshi amafaranga yibwa. Ibyo byose ni ibihombo biterwa no kuba ufite amafaranga afatika.”

Teddy Kaberuka yavuze ko hatangiye ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rigenzurwa na banki byakuraho impungenge abantu bajyaga bagira mu bijyanye n’ikoreshwa rya Cryptocurrency bumva ko isaha n’isaha bashobora guhomba kandi ntihagire uwo babaza igihombo cyabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *