Shadow

Indi sura y’u Rwanda mu ruhando Mushikiwabo Louise yemejwe nk’umunyamabanga mushya wa OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yemejwe ku bwiganze  busesuye bw’abakuru b’ibihugu ko ariwe munyamabanga mukuru mushya w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa. Ni umwanya asimbuyeho umunya-Canada Michaelle Eden Jean bahataniraga uyumwanya.

Image result for louise mushikiwaboLouise Mushikiwabo umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa

Louise Mushikiwabo w’imyaka 57, yari amaze igihe kitari gito ayoboye ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda kuva taliki 4 Ukuboza 2009.Akaba agiye kuba kuri uyu mwanya mu gihe cy’imyaka ine ni ukuviga kugeza mu 2022.

Mu Rwanda yatanze umusanzu ugaragara mu guharanira ijabo ry’u Rwanda  dore ko yagiye agaragaza gushira amanga no guhangana n’imijugujugu ituruka imahanga ishaka kurukoma mu nkokora,abakurikira muzi  ibyo yagiye asubiza imiryango mpuzamahanga ndetse na bimwe mu bihungu byihaga kujora gahunda  runaka zabaga zagenwe n’u Rwanda  mu magambo macye Louise yababwiraga ko ntawe ugomba kwivanga mu mahitamo y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Si ibyo gusa kuko madame Louise azwi no muruhando Nyafurika nk’umugore w’ijambo kandi wihagararaho. Uko gushira amanga byatumye Mushikiwabo agaragara nk’umugore w’icyuma udakangwa n’ibije byose atangira kujya mu ruhando rw’abagore bafite ijambo haba muri Afurika n’ahandi. Yagaragaye ku ntonde zitari nke kandi akagaragara mu b’imbere bafite ijambo kandi b’ikitegererezo.

Luise Mushikiwabo yiyongereye ku y’andi masura y’Abanyarwanda bagiye bagaragara mu ruhando mpuzamahanga nka Patrick Mazimpaka wabaye umunyamabanga wungirije w’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Valentine Rugwabiza wabaye umuyobozi wungirije w’umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, Dr.Donald Kaberuka wayoboye  Banki Nyafurika y’Iterambere n’abandi barangajwe imbere na Perezida Kagame uyoboye n’Afurika yunze ubumwe muri iki gihe.

Umuryango wa OIF ni umwe mu miryango ikomeye ku rwego rw’isi dore ko ufite ibihugu 84 by’abanyamuryango, bamwe bawita  murumuna w’umuryango w’abibumbye(UN).

Luise Mushikiwabo agiye kuyobora uyu muryango bigaragara ko ashyigikiwe nkuko byagaragajwe n’ibihugu bifite ijambo muri uyu muryango nka Canada,Ubufaransa,Ububuligi,ndetse n’Ibihugu byo muri Afurika.

ubwanditsi/IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *