Friday, February 26
Shadow

Isiraheli yahagaritse umugambi wayo wo gucyura ku ngufu abimukira.

Isiraheli yahagaritse umugambi wayo wo gucyura ku ngufu abimukira. N’ubwo Isiraheli izibukiriye uyu mugambi yari imaranye iminsi ariko, abimukira basaga ibihumbi 40 baracyari mu gihirahiro bibaza niba bazemererwa uburenganzira bunyuze mu mategeko bwo gutura muri icyo gihugu cyangwa se niba bazabwimwa.

Abimukira b'Abanyafurika muri Isiraheli                Abimukira b’Abanyafurika muri Isiraheli

Abanyafurika basaba ubuhungiro muri Isiraheli bari bamaze iminsi mu rujijo, n’ubwo urukiko rw’ikirenga muri icyo gihugu rwemereye abana bakomoka kuri abo bimukira uburenganzira bwo kujya mu mashuri. Nyamara, hari ibindi batemerewe nko kwivuza ku buntu, nk’uko bikorerwa abandi bana bose muri Israheli.

Abimukira bahabwa uburenganzira bwo gukora kandi bagasabwa umusanzu nk’uwo abenegihugu batanga hatitawe ku burenganzira abana babo bahabwa bwakagombye kuringanizwa n’abana b’abanyaisiraheli.

N’ubwo abo bimukira bahawe icyizere cy’uko batazacyurwa ku ngufu, abenshi muri bo baracyafite inzozi zo kuzasubira mu bihugu bakomokamo ku mugabane wa Afurika mu gihe bizaba bigarutsemo amahoro.

 

VOA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *