Shadow

Ishyaka MLC ryahagurukiye kwamagana amatora atarimo Bemba.

Nyuma yaho  yangiwe n’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka,ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba ryafashe icyemezo cyo gutambamira amatora.

Icyemezo cya burundu gikura Jean-Pierre Bemba k’urutonde rw’abiyamamariza kuba umukuru w’igihu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeri 2018.

Jean Pierre Bemba Gombo wigeze kuba visi perezida wa Kongo mbere y’uko aba senateri, yahabwaga amahirwe yo kuba yatsinda aya matora.Yangiwe kwiyamamaza kubera ikirego cy’uko hari abatangabuhamya yahaye ruswa ngo ntibazamuvemo mu rubanza yaregwagamo  i Haye mu Buholandi.

Mu kugira icyo avuga kuri uyu mwanzuro wamufatiwe Bemba yagize ati “ubutabera bw’ifashishijwe mu nyungu za politike,nk’igikoresha cyo kudukura mu nzira kugira ngo bizorohere umukandida wo kuruhande ruri k’ubutegetsi kuko bigaragara ko azaba adafite uwo bahanganye.”

-                                                                   Jean-Pierre Bemba Gombo yangiwe kwiyamamaza

Eva Bazaiba umunyamabanga mukuru w’ishya MLC rya Jean-Pierre Bemba yatangaje ko icyemezo urukiko rwafatiye umukandida warwo cyakubise hasi intambwe igihugu cyari  cyimaze gutera .

Eva Bazaiba yahise atumiza inama y’igitaraganya y’abayobozi ba MLC yateranye kuri uyu wa kabiri ,n’inama yafatiwe mo ibyemezo bikakaye birimo guhamagararira abayoboke babo ndetse n’Abanyekongo kw’amagana aya matora.  Mu kiganiro n’itangazamakuru yaboneyeho kwamagana Komisiyo itegura amatora ayishinja kutigenga no kuba igikoresho cy’ubutegetsi buriho. MLC yashyize mu majwi kandi inzego z’umutekano,izubutabera n’inzego z’ubutegetsi muri rusange gukorera munyungu za perezida Kabila aho gukorera munyungu z’abenegihugu.

                                                               Eva Bazaiba umunyamabanga mukuru wa MLC

Batangaje itangazo rikubiyemo ibyemezo n’ibyifuzo by’ishyaka riharanira ubwigenge bwa RD Kongo.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *