Friday, February 26
Shadow

Karongi: Ishuri E.S Rubengera ryibwe mudasobwa 16

Ku ishuri ryisumbuye rya Rubengera riherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hibwe mudasobwa zigera muri 16 abantu babiri bashinzwe umutekano kuri iryo shuri bari mubari gukorwaho iperereza kw’iyibwa ry’izo mudasobwa.

Image result for Laptop....Positivo

Izo mudasobwa zibwe ni mudasobwa zigendanwa (laptop) zikaba zakuwe mu cyumba zibagamo nkuko bitangazwa n’umubuyobozi.

Rakesha Emile umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yemeje koko kuri iki kigo habaye ubujura ndetse iperereza rikaba riri gukorwa na RIB.

Yagize ati: “Babitumenysheje mu ma saa cyenda y’ijoro,twaje turi kumwe n’inzego z’umutekano dusanga koko izo laptop zitarimo,bigaragara ko abazibye baciye grillage baturutse inyuma banyuramo.Turacyakurikirana”

Nkuko gitifu Emile yabibwiye Radio Isangano dukesha iyi nkuru abari bashinzwe umutekano kuri iryo shuri bari mu batawe muri yombi mugihe iperereza rigikomeje. Ati “Byaje kugaragara ko zibwe ntibanabimenya babigaragaza nyuma niyo mpamvu mubacyekwa nabo barimo,bombi uko ari babiri bashyikirijwe RIB kugira ngo bikurikiranwe”

Aba barindaga umutekano kuri iri shuri bari abazamu basanzwe,mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yuko hirya no hino mu bigo by’amashuri mu karere ka Karongi hagiye humvikana mudasobwa zagiye zibwa,Minisiteri y’uburezi yasabye ibigo by’amashuri gushyiraho abarinzi bafite ubumenyi mu kurinda umutekano kandi bigatangirana n’itangira ry’amashuri.

Si ubwa mbere kuri iri shuri rya E.S Rubengera hibwa mudasobwa kuko no mu mwaka ushize hibwe icyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *