Shadow

Inkura z’umukara indi ntambwe mu bukerarugendo bw’u Rwanda

Inkura eshanu z’umukara u Rwanda rwahawe nk’impano zavanywe ku mugabane w’u Burayi zitezweho kongera ubukungu bushingiye ku bukerarugendo mu Rwanda.

inkura ntizari zisanzwe mu Rwanda

Izo Nkura zirimo ingore eshatu n’ingabo ebyiri, zagejejwe muri pariki y’Igihugu y’Akagera  mu masaha y’umugoroba ku itariki ya 24 Kamena 2019.

Ni nyuma y’urugendo rw’ibirometero bisaga 6,000 zakoreshejwe zivanwa muri Pariki ya Safari Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque,  rwamaze amasaha asaga asaga 35 kugira ngo zigezwe muri Pariki y’Akagera mu Ntara y’Iburasirazuba, aho zizatura ubuzima bwa zo  bwose.

U Rwanda rwazihawe nk’impano ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’u Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa inyamaswa-EAZA, n’Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw’ibinyabuzima- African Parks.

Mutangana Eugene ushinzwe kubungabunga za pariki mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, avuga ko izi nkura zije ziyongera ku zindi 18 u Rwanda rwabonye muri 2017, ubu zatangiye kororoka zikaba zari zimaze kugera kuri 21, ku buryo ngo muri Pariki y’Akagera ubu harimo  Inkura 26.

Mutangana avuga ko zigiye kongera ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, ati: “Ubukerarugendo mu Rwanda ubu bwinjiza amadovize menshi aho tugeze ubu  ku madovize ageze kuri miriyoni 440 z’amadorari ya Amerika, ariko  dufite n’intego yo kugeza kuri miriyoni 800 muri 2024.

Rero kuzana inkura zindi, kuzana inyamaswa tutari dufite no kongera izo dufite  ni ibyongerera agaciro ubukerarugendo bwacu  ndetse tukazagera no kuri ya ntego twiyemeje.”

Akomeza agira ati: “Inkura za mbere 18 twazanye zimeze neza kandi zarorotse ubu zimaze kuba 21, hiyongereyeho izi eshanu ubwo tugize 26; kandi zifite icyo zongera mu bukerarugendo bwacu kuko umubare w’abakerarugendo uyu munsi bariyongera.

Ubu dufite hafi ibihumbi 50 basura Parike y’Akagera mu mwaka, bikajyana no kongera amadovize kandi umusaruro uvuyemo unakoreshwa mu guteza imbere pariki n’abaturage cyane cyane  bo mu bice biyegereye.”

Hirya no hino ku Isi habarurwa Inkura zibarirwa mu 1,000. Izi nyamaswa zikaba ngo zibangamirwa no kuba hari abazihiga n’abazicuruza mu buryo butemewe, n’abazica bashaka  amahembe ya zo.

Kuri ubu Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite inyamaswa nini eshanu zikundwa na ba mukerarugendo ari zo; Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *