Shadow

Injyana y’umuziki “Reggae” yashyizwe mu murage w’isi

Iyi njyana ikomoka ku bantu bashyizwe ku ruhande mu burengerazuba bwa Kingston, Jamaica. Ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize iyi njyana ku rutonde rw’ibigize umurage wa muntu ku isi.

Ishusho ya Bob Marley hafi y'iwe muri Kingston, uyu afatwa nk'umwami wa Raggae nubwo ari injyana yariho na mbere y'uko abahoIshusho ya Bob Marley hafi y’iwe muri Kingston, uyu afatwa nk’umwami wa Raggae nubwo ari injyana yariho na mbere y’uko abaho

Iyi njyana ubusanzwe abayitangije n’abayikomeje kugeza ubu bayifata nk’ijwi ry’abibagiranye cyangwa abahejejwe inyuma.

Nyuma yaje no kuba injyana y’urukundo, amahoro, kwisanzura, ubutabera ari nabyo UNESCO yashingiyeho yumva ubusabe bwa Jamaica ko yajya kuri uru rutonde.

Kuir uyu wa  Kane tariki 29 Ugushyingo , UNESCO yatangaje ko injyana ya Reggae kuva ubu ishyizwe kuri uru rutonde nk’injyana yafashije kandi ifasha abantu mu rugendo rw’ubuzima.

Olivia Grange Minisitiri w’umuco muri Jamaica yahise atangaza ko iyi ari intambwe ikomeye cyane ku gihugu cye no ku bakunzi b’iyi njyana.

Urutonde rw’ibigizi umurage w’isi rusanzwe ruriho ibintu bizwi cyane nk’Inyubako z’imitemeri ya Giza mu Misiri, inyubako y’agatangaza ya Taj Mahal mu Buhinde n’ibindi bintu bitandukanye birimo imbyino, indyo, n’ibikorwa bya muntu bizwi cyane mu bihugu binyuranye kandi bikeneye kurengerwa.

Reggae muri gereza, Reggae mu rusengero, abantu bose bakunda Reggae-Umuririmbyi Lucky Dube 

IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *