Shadow

Indwara y’agahinda gakabije iravurwa igakira

Bamwe mu bagize ibyago byo kurwara indwara y’agahinda gakabije, baremeza ko ari indwara ivurwa igakira bityo  abumva baramaze kuyirwara bagana muganga bafashwa.

All you need to know about depressive disorders in children - Times of India

Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera biherereye mu karere ka Gasabo,  bivuga ko mu myaka itatu ishize byakiriye abagera ku bihumbi 3 basanganywe iyi ndwara.

Bamwe mu bahuye n’iki kibazo, bavuga ko uba wumva ubuzima warabwanze, uba wumva utagishaka gutekereza iterambere.

Dr Polycape Uwihirwe umuganga mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, avuga ko abantu bakwiye guha agaciro iyi ndwara ndetse no gutinyuka kuyivuza kuko ivurwa igakira.

Ati “Nubona umuntu hari ibintu yakundaga yaretse, ukabona yiheza kandi bitari bisanzwe bimubaho, ukabona ntashaka kuvuga nyamara ntacyabaye cyamubuza kuvuga, biba bisaba ko yajya kwivuza cyangwa mwe mumuri hafi mukamufasha akajya kwivuza kuko indwara y’agahinda gakabije irimo kwiyongera mu bantu umunsi ku munsi.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu 2018, bwerekanye ko mu Rwanda abantu bari ku ijanisha rya 20.5% bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe, mu ribo abafite ikibazo cy’agahinda gakabije, kugendana n’ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kwiyanga, kumva umuntu yarataye agaciro muri we bikaba biri ku rwego rwa 11.9%.

Abajyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe,  basaba ko ubu burwayi bwahabwa agaciro mu muryango Nyarwanda kuko nubwo bukomeye buvurwa kandi bugakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *