Shadow

Indirimbo yubahiriza igihugu iririmbirwa njye gusa- Salva Kiir

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yategetse ko indirimbo yubahiriza igihugu itazongera kuririmbwa mu gihe adahari.

Image result for Salva Kiir

Minisitiri w’Itumanaho, Michael Makuei yabwiye AFP ko hari abayobozi batandukanye bajyaga bacuranga iyo ndirimbo uko bishakiye, bitandukanye n’imiterere n’imicurangire nyayo y’iyo ndirimbo yashyizweho mu 2011 mbere gato y’ubwigenge bw’icyo gihugu.

Makuei yavuze ko uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa gatanu ushize.

Icyakora yavuze ko indirimbo yubahiriza igihugu izakomeza kuririmbwa mu bikorwa bya za Ambasade z’icyo gihugu hirya no hino ku isi ndetse no ku mashuri aho abana bigishwa kuyiririmba.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo kubuza abasirikare kwambara imyenda y’akazi mu gihe batanga ibiganiro mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *