Shadow

Impirimbanyi y’uburenganzira bwo guhuhurwa ikurikanyweho kwica umuntu.

Umunyafurika-Yepfo Sean Davison uzwi cyane kukuba yarashize umuryango Dignity SA uharanira uburenganzira bwo guhuhurwa yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umuntu,wapfuye mu 2013.

                                                 Sean Davison(ukoze mu mifuka) asohotse mu rukiko

Nkuko ibitangazamakuru byo muri Afurika Yepfo bibitangaza Sean Davison ashinjwa akurikiranyweho urupfu rw’inshuti ye yitwaga Anrich Burger yapfuye izize indwara ya pararize yatewe n’impanuka y’imodoka.

Sean Davison ashyirwa mu majwi ku kuba ariwe wahatirije Anrich Burger gushyira iherezo k’ubuzima bwe bifatwa nko kwiyahura kuko bitemewe n’amategeko,nubwo bwose byari byaremejwe ko Burger adashobora gukira.

Kuri uyu wa gatatu nibwo Anrich Burger yageze imbere y’urukiko rw’I Cap town,ariko rwemeza ko agomba gukurikiranwa adafunze nyuma yo gutanga ingwate y’amarandi ibihumbi 20 (20.000 rand) ni ukuvuga asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Eric Ntabazalila umuvugizi w’ubushinjacyaha avuga ko Sean Davison ashobora kuba yarakoze ibindi byaha nk’ibi bitaramenyekana abinyujije muri uyu muryango yashinze Dignity SA.

Kugeza ubu ibihugu bicye nibyo byemera mu mategeko yabyo ko umuntu ashobora gusaba guhuhurwa mu gihe afite uburwayi budakira kandi bigaragara ko arembye. Ibyo bihugu ni Ububiligi,Ubuholande na Lugizemburu (Luxembourg) ndetse na zimwe muri leta zigize leta zunze ubumwe za Amerika.

VOA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *