Shadow

Impamvu 5 zituma ukwiye gukunda gusoma

Kimwe mu bintu biranga ibihugu byateye imbere ni uko biba bifite  umubare w’abaturage munini ukunda gusoma. Muri byo basoma hakubiyemo ibinyamakuru,ibitabo,gusoma inkuru hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti  ndetse n’ubundi buryo ubwo aribwo bwose bwatuma wiyungura ubumenyi

 

           Image result for gusoma                                                                                                   gukunda gusoma ni umuco uganisha ku iterambere    

Ubusanzwe kugira ngo umuntu atere imbere bisaba ko hari umuntu umubera ikitegererezo agatuma ibitekerezo bye bikanguka. Hari ingero z’abantu benshi bagiye basunikwa ni ibitekerezo basoma bigatuma bakanguka bagakora business none ubu bakaba ari abaherwe. Dore zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma ukunda gusoma:

 

  1. Hari umugani ukundwa kuvugwa na rubanda uvugako  “nushaka guhisha ikintu umwirabura ngo uzacyandike” bishaka kugaragaza ko abirabura badakunda gusoma bityo icyo kintu wakagombye kukirwanya binyuriye mu gukunda gusoma. Byibuze ku munsi ukajya urara hari ikintu wungutse binyuriye mu gusoma.

 

  1. Hari indi mvugo izwi mu Rwanda yavuzwe n’umunyarwanda ngo “ubwenge buva mu kibuno” bisobanura ngo iyo wicaye hasi ugasoma ibitabo wunguka ubumenyi cyangwa ubwenge.

 

  1. Abantu b’abahanga cyangwa ba rwiyemezamirimo  bateye imbere ibyo bagezeho ubisanga mu bitabo cyandwa mu zindi nyandiko nk’ibinyamakuru,aho baba bavuga inzira banyuzemo kugir ango bagere aho bageze.

 

  1. Hari business ziba zikorwa mu duce tundi dutandukanye tw’isi ushobora gukorera mu gace utuyemo maze ukaba wakwiteza imbere,ibyo ukabimenya atari uko wagiyeyo ahubwo ari uko wasomye ibihabera.

 

  1. Amakuru ajyanye na business, amahirwe agukikije, isoko ry’imari n’imigabane nabyo bigaraga mu nyandiko.

Bityo kugira umuntu atere imbere ntabwo ari ikintu kizana gutya gusa ahubwo umuntu arabiharanira. Niba wumva nta gitekerezo kijya kikuza mu mutwe wakora wajya ukunda gusoma ibitabo bya business, ndetse ugasura n’uru rubuga uri gusoma inkuru buri munsi cyangwa ukajya ukurikirana ibiganiro bya business ku maradiyo atandukanye mu Rwanda.

Duhange/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *