Shadow

Impamvu 10 zikomeje kudindiza imikurire y’abana

Umwanditsi akaba n’impuguke mu bijyanye n’ubuhanga mu guhindura imyumvire Steve Maraboli, yaragize ati: “Imyumvire yawe nihinduka, buri kintu cyose cy’inyuma kizahindukana na yo.” Ubufasha butangwa mu guhindura imwe mu myumvire yakunze kurangwa muri rubanda, buri mu bigira uruhare mu kugabanya imirire mibi n’igwingira  mu bana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko mu Muryango Nyarwanda.

Shisha Kibondo yatumye igwingira ry'abana rigabanukaho 12.8%- Dr Anita Asiimwe - IRIBA NEWS
                                                          Ifu y’igikoma ihabwa abana mu kongera imirire myiza

Uko guhindura imyumvire kw’Abanyarwanda ni kimwe mu byitezweho umusaruro munini w’impinduka zitezwe mu Mushinga wo kurwanya imirire mibi n’​igwingira ry’abana (SPRP) watangiye mu mwaka wa 2018 ukaba witezwe gusoza mu 2023.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, haracyari abana bangana na 33% bagwingiye bavuye kuri 38% babarurwaga mu 2015, ndetse n’ibibazo by’imirire mibi biracyagaragara mu bice bitandukanye by’Igihugu .

Nyuma yo kuganira na bamwe mu baturage bo mu turere 13 duterwa inkunga n’uwo mushinga wa SPRP kubera ko twagaragayemo imibare y’igwingira iri hejuru cyane.

Iyi ni imwe mu myumvire ikiri mu baturage, iri mu byakomeje kudindiza urugamba rwo kurwanya igwingira n’indwara zishamikiye ku mirire mibi zigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Igihugu.

1. “Fata ikijumba natwe ni cyo cyadukujije…”

Birababaje kubona hari ababyeyi baba bumva ko ubuzima bubi bakuriyemo ari na bwo bakwiye kuraga abana babo. Iyo myumvire y’ababyeyi yakunze kugaragara mu bice bitandukanye mu gihugu, aho bamwe bumva ko uko bakuze ariko n’abana babavukaho bagomba gukura.

Umubyeyi ufite iyo myumvire yumva ko umwana ukiri munsi y’imyaka itanu y’amavuko na we ashobora kugaburirwa indyo y’abantu bakuru ikamukuza kubera ubuzima yakuriyemo cyangwa ubwo yakuze abona ku bandi kuri ubu babaye abagabo.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bamaze imyaka myinshi indyo bazi  ari ingereke y’ibishyimbo n’imyumbati, amateke cyangwa ibijumba ugasanga n’abana babo ni byo bagaburirwa.

Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ko guhinga imboga no kwita ku minsi 1000 y’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, batangiye kubona impinduka ku bana bato ndetse no ku bagize umuryango.

2. “Kurya imboga ni iby’abakene, ni amaburakindi…”

Mu bice bitandukanye by’icyaro, hari abaturage bemeza ko byabatwaye igihe kinini kugira ngo bamenyere kurya imboga, kuko bazibonaga nk’iz’abakene cyangwa ababuze ibindi bashyira mu nkono. Bumvaga ko kurya neza ari ukurya inyama, amafiriti, ibishyimbo bigeretse ku bijumba cyangwa umwumbati ariko hatagiyemo imboga.

Ibyo byagiraga ingaruka zitandukanye zirimo no kuba barahoraga mu ndyo imwe na yo ituzuye, cyane ko bumvaga ko mu gihe bariye bakuzuza igifu bingana no kurya indyo yuzuye.

Ubukangurambaga bwakozwe mu gushishikariza buri wese guhinga akarima k’igikoni no kunogerwa n’inyungu zizanwa no kurya imboga, zatangiye gutanga umusaruro n’abaturage ubwabo bibonera mu miryango yabo.

3. “Umwana watekewe inkono yihariye aba igisambo”

Imyumvire y’uko umwana akwiye gusangira n’abandi, yagiye igira uruhare rukomeye mu gusubiza abana benshi inyuma mu mikurire. Mu miryango ifite abana benshi, ntiwafata umwana w’imyaka ibiri ngo umusangize n’uw’itandatu, witege ko wa wundi utaramenya no kwitamika hari icyo azaramura.

Nyuma yo kubona ko hari abana bato basangizwa na bakuru babo mu miryango bakabacura bikaba intandaro yo kurwaza igwingira n’imirire mibi, mu Karere ka Huye hatangijwe gahunda y’Agakono k’Umwana yagize uruhare rukomeye mu guhashya igwingira.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Sovu mu Karere ka Huye, Soeur Uwanyirigira Solange, yagize ati: “Ababyeyi tubigisha kwita ku Gakono k’Umwana. Umwana uri munsi y’imyaka itatu by’umwihariko aba agomba kugira agakono ke kihariye kuko nasangira na bakuru be b’imyaka ine cyangwa itanu, azakoramo rimwe n’ibyo akozemo bitakare, abandi bana babe barangije kurya.”

Iyi gahunda ijyana no kwita ku buzima bw’ubwana uri munsi y’imyaka ibiri, ndetse inafasha n’imiryango itishoboye ihabwa ifu ya Shisha Kibondo kudasangira n‘umuryango wose iyo fu igenewe kuzahura imikurire y’umwana.

Umwana ukiri muto aba akwiye gutegurirwa indyo yuzuye yihariye, ari yo yitwa imfashabere mu gihe arengeje amezi atandatu

4. Umwana utaravuka ntiyaguhangayikisha…

Ababyeyi bamwe bumva ko umwana ukiri mu nda ya nyina adafite agaciro nk’ak’umwana wavutse, ibyo bigatuma bakomeza ubuzima busanzwe mu gihe bamenye ko basamye, imvune bahuraga na zo zigakomeza, ibyo barya ntibihinduke.

Ibyo biterwa no kudasobanukirwa ko umwana uvuka aba yaramaze amezi icyenda yitegura kugera ku isi ashyitse.

Kuri ubu Abajyanama b’Ubuzima bakurikirana ababyeyi basamye mu mudugudu bakoreramo ku buryo buhoraho kugira ngo babagire inama z’uko bakwiye kwitwara muri icyo gihe kidasanzwe baba bagomba kwigengesera no kwiyitaho mu buryo bwihariye birinda imirimo ivunanye, barya indyo yuzuye, bipimisha inda kwa muganga n’ibindi.

Bugenimana Cansilde wo mu Karere ka Kayonza, yavuze ko imyumvire idahwitse yatumaga ababyeyi batitabira kujya ku gipimo iteza ingorane zikomeye.

Yagize ati: “Kera abantu ntibipimishaga, babyariraga mu ngo ugasanga umubyeyi ahuye n’ikibazo akaba yapfa cyangwa umwana atwite akagira ikibazo ariko ubu abaganga baragukurikirana ukabyara neza…Ubu twipimisha inshuro enye, iya mbere uzana n’umugabo bakabapima bakareba ko nta virusi itera SIDA mufite, bakaduha ibinini bya vitamini, ubukurikiyeho bakajya bakurikirana uko umwana ameze mu nda. Batubwira uko twitwara, tukarya indyo yuzuye, tukaruhuka tukirinda imirimo ivunanye”.

5. “Imirire mibi si indwara yakujyana mu bitaro…”

Hari bamwe babona umwana yarwaye bwaki, aho gutekereza kuyoboka kwa muganga ngo bafashwe, bagahitamo gushaka uko birwanaho bamugaburira mu buryo bumva bwafasha uwo mwana kuva mu mirire mibi. Ibyo bamwe babikora kubwo kwanga kujyana uwo mwana mu bitaro bumva ko atari indwara yakujyana kwa muganga.

Mukashyaka Elizabeth ushinzwe imirire mu Kigo Nderabuzima cya Sovu cyo mu Karere ka Huye yavuze ko abacyumva ko imirire mibi atari indwara akenshi baba bakiri mu bujiji. Yavuze ko icyo bakorera ababyeyi barwaje imirire mibi ari ukubereka uburemere bw’iyo ndwara, ko ikira ari uko hakozwe ubuvuzi bwimbitse buhuza imiti n’indyo iboneye bitewe n’uko umurwayi amerewe.

Ati: “Ntabwo umwana yaba yarwaye ngo ubure kumuvuza, hanyuma ugende umugaburire ngo azabashe kurya bya biryo wamuhaye. Waba urimo ukorera ubusa. Ni ibintu bikomatanyije kumugaburira neza, kumugirira isuku, ukanamuvuza.”

6. “Gutegura indyo yuzuye birahenda…”

Iyi myumvire iri mu bituma n’abafite ubushobozi barwaza imirire mibi, kuko bumva ko kuba bashyize mafaranga menshi mu byo bateguye ari byo biyihindura indyo yuzuye.

Nyamara ibyo ni ikinyuranyo kuko indyo yuzuye iba igomba kurangwa n’ibyiciro bitatu ari byo ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri. Nta nzira y’ubusamo iba mu gutegura iyo ndyo rukumbi ifite ububasha bwo guhindura imibereho y’umuntu n’imikurire y’umwana by’umwihariko.

Igwingira n’imirire mibi muri rusange ntibikangwa n’ingano y’amafaranga yashyizwe mu guhaha ibiribwa, ahubwo ikiyihangamura ni ukugira ubumenyi buhagije mu gutegura ibyo kurya bishobora no kuboneka hadatakajwe amafaranga menshi.

Nzayisenga Consolée wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gashiha, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, yagize ati: “Kurya neza si iby’abakire kuko ibyinshi mu biribwa turabyihingira; nk’ibishyimbo biri mu byubaka umubiri turabihinga, imbwija n’izindi mboga rwatsi ziri mu birinda indwara na zo turazihinga; mu bitera imbaraga duhinga ibijumba, imyumbati ibirayi n’ibindi. ”

Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko kugira ibyo kurya bihagije ubwabyo bidahagije, ahubwo ko n’ubumenyi bwo kubitegura mu buryo bugirira akamaro ubuzima ari ingenzi cyane.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha abaturage mu rugendo rwo kwihaza mu biribwa, kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana, gutegura indyo yuzuye, kugira isuku ubufatanye bw’abagize umuryango n’ibindi. Indyo yuzuye ntisaba kuba watakaje amafaranga y’umurengera

7. “Umwana utarageza ku mezi 6 ashobora kurya”

“Nabonaga ararikiye ibiryo cyane afite amezi ane ndabimuha…” ni imvugo yakunze kuvugwa n’ababyeyi benshi bonsa, rimwe na rimwe bakabikora bafite ishema ry’uko umwana wabo afite ubushake bwo kurya.

Nyamara konsa umwana neza mu mezi atandatu nta kindi kintu avangiwe, ni impamba ikomeye aba apfunyikiwe mu buzima bwe bwose, nubwo hari ababyeyi babona umwana utarageza icyo gihe afite amatsiko yo kurya bakamuhaho.

Muri ya mezi atandatu, umwana aba akeneye gusa intungamubiri zituruka mu mashereka ya nyina kugira ngo abashe gukura neza keretse gusa umwana wagize ibyago byo kubura umubyeyi we, cyangwa se hari izindi mpamvu zituma atabasha kubona ayo mashereka, kandi na bwo inama ku bimutunga bikwiye gutangwaho inama n’abaganga babizobereye.

Abahanga mu buzima bw’umwana bemeza ko kurya imburagihe bigira ingaruka ku mikurire y’umwana kuko imiterere n’imikorere y’umubiri we ihita ihinduka igihe kitageze akaba yagira ibyago byo kutubaka abasirikare b’umubiri bamufasha kurwanya indwara.

Muri ya mezi atandatu ni bwo urwungano ngogozi rw’umwana rufata igihe cyo gukura no gukora neza, ari na cyo gihe afata umwanya wo kubaka ubushobozi bwo kurya ibyo kurya bitari amazi, bikomeye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuzima kandi bunemeza ko umwana wonkejwe amezi atandatu ntacyo avangiwe agabanya ibyago byo kuzagira umubyibuho ukabije mu gihe kizaza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko n’umubyeyi wonkeje amezi atandatu yose nta kindi avangiye umwana aba afite ibyago byo gusama imburagihe, kugira umubiri ukora amashereka meza, ndetse binamufasha kugabanya ibiro byiyongera nyuma yo kubyara.

8. “Kuboneza urubyaro biteza ibyago/ Kubyara ni ukugwiza amaboko…”

Bamwe mu babyeyi bareka kuboneza urubyaro bitewe n’ibihuha bumva aho batuye, aho bakorera cyangwa ibyo basoma ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’abanga kuboneza urubyaro kubera imyemerere ariko byose bigira ikiguzi cyabyo.

Hari abavuga ko kuboneza urubyaro bihabanya n’ubushake bw’Imana, ndetse ngo bishobora kuba binateza uburwayi nizindi ngorane . Abandi bavuga ko badashobora kuboneza urubyaro kuko kubyara benshi ari ukugwiza amaboko.

Abenshi mu bavuganye n’Imvaho Nshya bavuze ko iyo myumvire ituma hari ababyara abo badashoboye kurera kubera ubujiji, bikabaviramo kurwaza imirire mibi kubwo kudahaza ibyangombwa nkenerwa bya buri mwana.

Irakoze Yvette utuye mu Murenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango akaba aboneza urubyaro, yagize ati: “Nabonye ibibazo by’abana benshi mu muryango wo kwa Masenge, hari abana benshi 11 wajya kubasura ugasanga kuryama ni ikibazo, kurya ni ikibazo, kandi ni mu mujyi. Ababyeyi barabyaraga buri mwaka naba nagiye kubasura nkahava numva ntabona kubera inzara igiye kuhanyicira; ni cyo cyatumye numva nabyara abana babiri.”

9. Kurera abana ni inshingano z’abagore

Iyi myumvire ku ruhande rumwe ijyana n’abavuga ko “urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya”, bituma bamwe mu babyeyi bihererana ibibazo by’abana babo ku buryo ubumenyi buke mu kurera babukinga abandi, bikarangira abana bakabaye bitabwaho babihombeyemo.

Nanone kandi ituma bamwe mu bagabo bumva ko kurera bitabareba, ko icyo basabwa ari uguhahira urugo ibindi byose bikamenywa n’abagore babo, uhereye ku byo abana barya, kumenya uko biriwe, ukageza no ku burere bahabwa.

Uretse no mu kurera abana, ubufatanye mu muryango ni ingenzi nk’uko bishimangirwa n’ababyeyi basogongeye ku musaruro w’ubwuzuzanye bukwiye hagati y’umugabo n’umugore.

Mushinzimana Léonce wo mu Karere ka Rutsiro wiyemeje gufatanya n’umugore we mu kurera abana babyaranye, yagize ati: “Ubuzima bw’umwana burushaho kuba bwiza iyo ababyeyi bombi babigizemo uruhare. Nkanjye umwana wanjye mutegurira indyo yuzuye ndetse nkanamugaburira kenshi iyo nyina ahugiye mu bindi. Ibyinshi ndabimukorera bikanamushimisha, uretse wenda kumwonsa ni byo ntashobora.”

Kurera umwana si inshingano z’abagore gusa, ubufatanye ni ngombwa nubwo umubyeyi w’umugore abufitemo uruhare runini

10 “Umwana yararozwe”

Kubona umwana arwaragurika bikitwa amarozi ni indi myumvire ibuza ababyeyi kujyana abana babo kwa muganga, ahubwo bagahugira mu guhamura imiti y’ibyatsi, kuyoboka abapfumu n’ibindi, rimwe na rimwe bikarangira abana babuze ubuzima bazize kubura indyo yuzuye.

Birikumutima Adeline utuye mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Huye mu Karere ka Huye, avuga uburyo yarwaje imirire mibi atabuze ibyo kurya, ku bw’amahirwe Abajyanama b’Ubuzima bakabona ikibazo umwana we afite amazi atararenga inkombe.

Yagize ati: “Umwana wanjye nabonye yari ameze nabi, nkavuga ko ari amarozi arwaye. Nagiye ku Mujyanama w’Ubuzima ni we wangiriye inama anyohereza mu Bitaro. Naje mu bitaro bahise bambwira ko ari mu mirire mibi, ngeze mu bitaro barambwira bati umwana wawe tugomba kumuha indyo yuzuye harimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, n’ibitera imbaraga. Namaze icyumweru mu bitaro. Naje afite ibilo bine nahavuye afite ibilo birindwi n’amagarama, icyo gihe yari afite amezi arindwi.”

Uyu mubyeyi kimwe n’abandi benshi, bisanga muri iyo myumvire ituma badaha agaciro inama bagirwa n’abaganga, ahubwo bagakuza impuha rimwe na rimwe zitera amakimbirane mu miryango aturuka ku guhora bakeka abaturanyi babo. Amarerero yo mu ngo aragenda aba igisubizo mu kurwanya iyo myumvire yadindizaga imikurire y’abana

imvahonshya/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *