Friday, February 26
Shadow

Imitwe ya poritike yemewe mu Rwanda irahatanira guhagararira rubanda

Kuva ku itariki 13 Kanama kugeza ku ya 1 Nzeri, imitwe ya politiki abantu ku giti cyabo ndetse n’abandi bo mu byiciro byihariye nk’ababore n’abantu bafite ubumuga. Banyuraga muri rubanda babagezaho imigabo n’imigambi yibyo bazabakorera mu gihe batorewe kujya mu nteko ishingamategeko.

Image result for abadepite

Ubusanzwe inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite igizwe n’abadepite 80.

Abagize inteko batorwa mu buryo butandukanye; hari abadepite 53 batorwa muri rusange mu buryo butaziguye. Iyi myanya 53 niyo ihatanirwa hagati y’mitwe ya poritiki n’abakandida bigenga.

Hari kandi imyanya 24 iyi myanya igenewe abagore gusa ingana na 30% byabagze inteko,nkuko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya.

Urubyiruko rwagenewe imyanya 2 muri iyi nteko.Uwiyamamaza muri iki kiciro agomba kuba atarengeje imyaka 30 mu gihe cy’amatora .

Abafite ubumuga bafite umwanya umwe bagenewe muri iyi nteko.

Mugihe cyo kwiyamamaza hagaragaye cyane imitwe ya politike,ibi birumvikana kuko niyo ikiciro ibarizwamo aricyo gitorwa mu buryo butaziguye ni kuko mu bindi byiciro hatora abagize inteko itora.

Muri iki gihe hakunze kugaragaza FPR,PSD,PL,Green Party na PS Imberakuri ibi bituma bamwe bibaza niba ariyo mitwe ya politiki yonyine iri mu Rwanda.

Mugusubiza icyo kibazo kibazwa na bamwe reka turebere hamwe imitwe ya politiki yemewe,nkuko tubikesha ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Image result for ihuriro ry'imitwe ya politike yemewe mu Rwanda

Imitwe ya politiki yemewe yose hamwe ni:

FPR Inkotanyi:  Front Patriotique Rwandais

PSD: Parti Social Democrate /Ishyaka riharanira Imibereho myiza na Demokarasi

PL: Parti Liberal –Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu

PPC: Party for Progress and Concord/ Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane

PDI: Parti Democrate Idealiste/Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi

PDC: Parti Democrate Centriste/Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda

PSP: Parti de la Solidaite et du Progres/ Ishyaka ry’ubwisungane bugamije amajyambere

PSR: Parti Socialiste Travailliste Rwandais/ Ishyaka ry’Abakozi mu Rwanda

UDPR: Union Democratique du Peuple Rwandais/Ishyaka riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Parti Social Imberakuli/Riharanira imibereho myiza

DGPR: Democratic Green Party of Rwanda/Ishyaka riharanira Kurengera Ibidukikije na Demokarasi

Mu matora y’abadepite yo ku wa mbere taliki ya 3 Nzeri RPF Inkotanyi yifatanyije n’indi mitwe ya poritike PPC,PDI,PDC,PSP,PSR na UDPR.

IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *