Friday, February 26
Shadow

Imiti ikoreshwa mu buhinzi iratubya umusaruro w’ubuki-Abavumvu

Aborozi b’inzuki barasaba ubutaka bwo kororeramo inzuki ahantu hitaruye ahakorerwa ubuhinzi kuko basanga imiti koreshwa mu buhinzi ariyo yica inzuki bigatuma haboneka umusaruro mucye. Ikibazo cy’iyi miti kigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango ARDI aho bwasanze imiti iterwa mu bihingwa yica inzuki ku gipimo kiri hejuru ya 70%.

Image result for ubworozi bw inzuki

Aborozi b’inzuki bo mu Karere ka Kayonza bibumbiye muri Koperative Dutubure-Bucyi,bagaragza ko uyu mwaka batazabona umusaruro uhagije bitewe no kubura aho kororera inzuki zabo bitewe kuko ibihingwa biri kiwca inzuki.

” Twororera ahantu mu giturage hari ubuhinzi bunyuranye bw’inyanya bakunze gutera imiti ugasanga umuasruro ubaye mucyeya bitwe nuko za nzuki zipfa.Usanga n’abaturage bijujuta kubwo amatungo yabo ikindi abana bakazikubaganira mu gihe baragiye ibi bikaba bituma tubona umusaruro mucye.Tubonye ahantu hagutse twakorera ubworozi bwacu byatuma umusaruro wiyongera.”

“Imiti ikoreshwa mu buhinzi yangiza inzuki bigatuma tugira umusaruro mucye”

Nsabimana Patrice ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango ADRI nawe ashimangira ko imiti iterwa mu bihingwa itumwa izuki zipfa,bikaba intandaro y’umusaruro mucye. Ibi bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe.

Ku kibazo cy’imiti iterwa mu bihingwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ntiyemeranya n’aba borozi b’inzuki Nyirishema Felix ni umukozi muri iyi Minisiteri ushinzwe ubworozi bw’inzuki avuga ko “Mu Rwanda ntikiraba ikibazo gikomeye nkuko abavumvu bamwe babivuga kuko ama raboratwari dukora nayo y’ Uburayi agaragaza ko atari ikibazo.Ahubwo turabasaba gukoresha imizinga myiza ibasha kongera umusaruro,basure imizinga kenshi bamenye uko imizinga imeze niba nta byonnyi birimo cyangwa indi ndwara.”

Ku byifuzo by’aba bavumvu byo kuba bahabwa ibisigara bya leta,ushinzwe ubworozi mu karere ka Kayonza avuga ko bagiye kubyihutisha bityo ibi bibazo by’aba bavumvu bigakemuka.

 

IGISUBIZO.COM

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *