Shadow

Imishinga migari iteganyijwe mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, u Rwanda rurateganya kongera ubushobozi bwa internet ahantu hatangirwa serivisi zitandukanye mu tugari, amashuri, ibigo nderabuzima.

Harateganywa kandi kuvugurura politiki zitandukanye kugira ngo ikoranabuhanga ryinjizwe muri gahunda zose aho biteganyijwe ko nibura serivisi zose Leta itanga zizifashisha ikoranabuhanga mu 2024; kunoza serivisi zitangwa n’irembo; umushinga wa Kigali Innovation City ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga (aho ibikorwa bizahurizwa harateguwe, Kaminuza mpuzamahanga yo muri Amerika Carnegie Mellon (CMU) izimukiramo uyu mwaka ndetse African Leadership University (ALU) izatangira ibikorwa byayo vuba n’andi mashuri); kubaka icyogajuru kizifashishwa mu bushakashatsi n’uburezi.

Minisitiri Rurangirwa yavuze ko ikoranabuhanga ari nka moteri mu iterambere ry’igihugu ifasha izindi nzego kuzamuka.

Yagize ati ‘‘Kubara uruhare rw’ikoranabuhanga mu musaruro mbumbe w’igihugu ku ruhande rumwe ni ibintu bitoroshye, ni urwego rwihariye ariko rufasha izindi kuzamuka. Uyu munsi igice kinini cy’umusaruro mbumbe kiri muri za serivisi zitandukanye zikoresha ikoranabuhanga. Mu mibare ikoranabuhanga rimaze kugera kuri 3% by’umusaruro mbumbe mu buryo bw’ako kanya. Ni rwo rwego rwakuze byihuse mu musaruro mbumbe w’igihugu aho kuva mu 2000 kugera mu 2015, ikoranabuhanga ryakuze kuri 20% buri mwaka.’’

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu gihembwe cya mbere cya 2018 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ubarirwa muri miliyari 1985 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *