Shadow

Iminsi myinshi y’ikiruhuko igira ingaruka ku iterambere

Bamwe mu bikorera binubira ko icyashara cyo mu minsi y’ikiruhuko cyatubye ugereranyije n’indi minsi, bitewe nuko abakiriya baba bagiye muri konje.

Image result for Dr. Bihira Canisius
Umusesenguzi mu bijyanye n’ubukungu Dr. Bihira Canisius

Umusesenguzi mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage akaba n’umushakashatsi ,Dr. Bihira Canisius avuga ko kuba mu Rwanda hari iminsi y’ibiruhuko myinshi bigira ingaruka ku iterambere ry’abikorera, ndetse n’igihugu muri rusange aho we ndetse anasaba leta kugira icyo ibikoraho.

Ukurikije uko iminsi y’ikiruhuko igenwa mu rwego rwo guha agaciro by’umwihariko ibizirikanwa kuri uwo munsi ndetse na bene byo babyizihiza no gufasha abakozi n’abakoresha kubahiriza imihango cyangwa ibirori bikorwa kuri uwo munsi mu Rwanda, iminsi y’ikiruhuko yemewe ni iminsi 15, iyo umunsi w’ikiruhuko wahuriranye n’impera z’icyumweru, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko.

Mu Nzego za Leta n’iz’Abikorera, amasaha y’akazi ni 45 nibura mu cyumweru, ku munsi aba bagomba gukora amasaha icyenda. leta y’u Rwanda yatanze uburenganzira ku bikorera by’umwihariko abafite ibikorwa by’ubucuruzi bwo gukora amasaha 24/24, nabyo bikomeza kuba ingorabahizi kuko iyo ugeze ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi mu masaha ashyira ijoro uretse na nijoro, biba bigoranye gusanga hari ahakinguye keretse hake cyane.

Gukora amasaha make, byaba ku batanga serivisi n’abagomba kuyihabwa, iyo hiyongereyeho ubwinshi bw’amakonje biha cyangwa bahabwa n’itegeko, impuguke zibifata nk’impamvu y’idindira ry’iterambere, ari naho bahera basaba Leta kugabanya iyo minsi hagasigaramo ikomeye kurusha indi, kandi abaturage nabo bakagira umuco wo gukora cyane, aho kwishimira konje nk’abaruhutse imiruho.

radiotv10/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *