Shadow

Imikorere ya BDF ntinoze

Mu rwego rwo kongera umubare w’urubyiruko rwihangira imirimo Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi avuga ko kudasuzugura umirimo n’umuco wo kwishakamo ibisubizo aribyo bizongera umubare w’urubyiruko rutinyuka kwikorera.

Image result for Rosemary Mbabazi
Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi asaba urubyiruko kudasuzugura umurimo n’umuco wo kwishakamo ibisubizo

Mugushishikariza urubyiruko kwikorera leta yashyizeho ikigo kinshingra abadafite igishoro hashyirwaho ikigega k’ingwate BDF. Bamwe mu rubyiruko rwabashije guhanga imirimo ruvuga ko iki kigo cya BDF rwashyiriweho ngo rugifashe imikorere yacyo itanoze.

Umwe muri bo avuga ko yagejeje umushinga we kuri BDF ishami rya Nyagatare mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2018 ariko na n’ubu akaba atarahabwa igisubizo,mu gihe bagenzi be bo bemeza ko BDF itagera mubice by’icyaro,ibyo bigatuma kuri bo guhanga imirimo bikigoye .

Agira ati “Utegura umushinga uko banki ibigusaba ukawutanga mukagira inama nyishi babatumiramo.Twatanze imishinga yacu mu kwa cyenda umwaka ushize none tugeze mu kwa gatanu muri macye nta gisubizo baraduha.Iyo tubajije baratubwira ngo mutegereze bizaza ”

“Iyo wihangira umurimo nta gishoro ntibikunda,BDF twumva ivugwa gusa urebye mu mirenge iwacu nka Karama BDF ntacyo idufasha.Ni ukuyumva ko ari ikigega gifasha urubyiruko ariko ntabwo tuyibona.”

Magambo Benson ushinzwe BDF ishami rya Nyagatare avuga ko gusubiza abasabye ingwate muri BDF bitarenza iby’umweru bibiri,akemeza ko abahura n’ikibazo cyo gutinda kubona serivisi biba byaturutse ku nzego zo hasi ariko ngo nabyo byashakiwe umuti.

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi atanga inama ku rubyiruko ati: “Turifuza ko urubyiruko rukunda umurimo,igishoro muri rusange ni ikibazo si k’urubyiruko gusa niyo mpamvu igihugu cyavuze kiti twe tuzababera ingwate. Urubyiruko rero igishoro cyabo cya mbere ni ubwenge kuko amafaranga ntabwo yaza ahantu hatari ubwenge,ubwo bwenge rero ni wa mushinga ukora ucyemura ibibazo.”

Akomeza ashishikariza urubyiruko kwizigamira ati: “Icya kabiri ni ukwizigama kuko igishoro kinshi kizaturuka mu kwizigama cyane ukwizigama magirirane ;kwizigama amafaranaga make ashoboka ayo mafaranga macye azigama niyo azuzuzanya na BDF cyangwa ikindi kigo k’imari kuko nta mafaranga wahabwa ufite zero”

Minisitiri w’urubyiruko kandi asaba abayobozi ba BDF ndetse n’abandi b’ibigo by’imari kwegera abo bikorera bikabasobanurira imikorere yabyo kuko hari abadasobanukiwe uburyo bikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *