Shadow

Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse abatuye Goma bahungira mu Rwanda

Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe kikaba cyaratwitse 20% by’Umujyi wa Goma, abantu 250 bagapfa abandi basaga 120,000 bagasigara batagira aho kuba,kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gicurasi iki kirunga cyongeye kuruka, gikangaranga abatuye umujyi wa Goma bamwe bahungira mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gaturanye n’umujyi wa Goma wo muri RDC, burahumuriza abaturage bo muri aka Karere baciwe igikuba n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo kuri uyu wa Gatandatu, bukemeza ko icyo kirunga kirimo kurukira kure ndetse ko inzego z’ubuyobozi  n’iz’umutekano  ziteguye gufasha abaturage mu gihe haba hari ikibazo kibaye.

Ibyo byagarutsweho na Habyarimana Gilbert, Meya w’Akarere ka Rubavu, mu gihe kuri uyu mugoroba hari abaturage bahishijwe ubwoba n’uburyo ikirere cyahindutse umutuku ndetse n’abaturiye ku mupaka bakaba bumva umuriro w’amazuku nk’abahegereye.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Busasamana baturiye ahitegeye ikirunga ariko akaba ari mu birometero 100, baravuga ko abegereye ku mupaka bahangayitse aho ab’ubwoba bwinshi batangiye kuva mu byabo bahungira mu baturanyi ku buryo ngo hari n’abava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje guhungira mu Rwanda.

Umwe mu bavuganye n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagize ati: “Muri aya masaha y’ijoro urabona ko umuriro w’amazuku wakoze ibilometero byinshi uvuye mu kirunga, hari abaturage baturiye umupaka batangiye kuva mu byabo.”

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Goma muri RDC yemeza ko umuriro w’amazuku ukomeje gutemba werekeza muri uwo Mujyi, ariko ngo bamaze umwanya munini batumva umutingito cyangwa ibindi bibazo bitewe n’iruka ry’icyo kirunga.

Mu kwezi k’Ukwakira 2020, abahanga mu by’ibirunga bari bongeye gutanga umuburo ko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku muri Nyiragongo kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba nk’uko byatangajwe na Science Magazine.

Prof Dario Tedesco wo muri iri tsinda akaba umuhanga mu by’ibirunga, yabwiye iki kinyamakuru cya siyanse ati: “Ubu, uko ibintu bimeze birahagije ngo habe ikindi cyago!”

Nubwo ubusesenguzi bw’abo bahanga bwagereranyaga ko bishobora kuba mu gihe cy’imyaka ine, banateganyaga ko igihe habaho umutingito wahita utuma ibyo byago biba mbere y’icyo gihe.

Avuga ku byago ibi biteye abaturage bagera kuri miliyoni batuye umujyi wa Goma, Prof Tedesco ati: “Iki ni cyo kirunga giteye ubwoba kurusha ibindi ku isi!”

Impuguke zikurikirana imihindagurikire y’ibirunga zivuga ko imihindagurikire yatangiye kwigaragaza kuva tariki 28 Gashyantare 2016 ku kirunga cya Nyiragongo.

Iki kirunga kitazimye, ugereranyije n’ibindi biri muri iyi Pariki iri hagati ya RDC , Uganda n’u Rwanda , gihora gihangayikishije abatuye imijyi ifatanye ya Goma muri RDC na Rubavu mu Rwanda.


Aba ni abavaga mu nujyi wa Goma binjira mu mujyi wa Gisenyi

Leta y’u Rwanda yatangaje ko imaze kwakira abaturage barenga 3,500 bahunze iruka ry’iki kirunga, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko umubare munini w’’abo baturage waturutse mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, bakaba baje bashaka ubuhungiro nyuma y’umushongi w’amazuku basize usatiriye ingo zabo.

Bamwe mu bahunze babwiye itangazamakuru ko  umushongi w’umuriro uva mu kirunga cya Nyiragonga wageze mu Mujyi wa Goma, bamwe bakaba bahunze batatanye ku buryo babuze bamwe mu bagize imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko hari abajyanwe kuri Stade Umuganda no mu Kagari ka Nengo.

MINEMA yamaze kohereje itsinda ryihariye ry’ubutabazi ryo kwita kuri izo mpunzi zigizwe n’abagore, abagabo n’abana.

Mu gihe abanyekongo bakomeje guhunga umuriro watewe n’iruka rya Nyiragongo, mu Mujyi wa Rubavu mu humvikanye umutingito woroheje nka  kimwe mu bimenyetso bikunze kujyana n’iruka ry’ibirunga.

  


    Ikirere cyahindutse umutuku

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *