Shadow

Ikigo USADF kiratanga inkunga ku bafite imishinga y’ubuhinzi

Kohereza Imbanzirizamishinga zisaba inkunga y’amafaranga ku makoperative, amatsinda y’abahinzi, n’amasosiyete nyafurika akorera mu Rwanda – NTARENGWA: 17/05/2021

Itangazo ryo kurarika Imbanzirizamishinga

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kigamije iterambere muri Afurika (USADF) kirararikira amakoperative, amatsinda y’abahinzi, n’amasosiyete nyafurika, kukigeza ho imbanzirizamishinga zisaba inkunga y’amafaranga y’igishoro no kwunganirwa mu gushaka gukemura ibibazo bakoresha udushya twâgura ubushobozi bwabo mu kwongera umutungo, guhanga imirimo, kuzamura amafaranga abahinzi binjiza no kuzamura mu buryo burambye ubukungu hagendewe ku ibikenewe ku masoko.

Hazakīrwa gusa Imbanzirizamishinga z’ibigo: amakoperative n’amatsinda y’abahinzi, cyangwa amasosiyete y’abatunganya ibikomoka k’ubuhinzi, byanditswe kandi byemewe mu Rwanda, bikora mu buryo butaziguye mu mpererekane nyongera gaciro z’IKAWA, ICYAYI, IBIGORI/IBISHYIMBO, n’UMUCERI. Ikindi kizasuzumwa ni ubushobozi bwo guhanga udushya mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubukungu. Ibi birimo gukoresha ikoranabuhanga,  n’ibisubizo mu buhinzi bishingiye ku ingufu zisubira, n’ibindi.

Igipimo ntarengwa cy’inkunga kingana n’amadolari y’Abanyamerika 250.000.      

  • Ikigo gisaba kigomba kwerekana ko kimaze igihe kitari munsi y’imyaka ibiri abanyamuryango barashoboye gukora bashyize hamwe, kigomba kuba gifite byibuze abanyamuryango cyangwa abakigemurira 200, kandi ko gifite koko ubushobozi bwo gukoresha neza amafaranga y’igishoro igihe yaba abonetse.
  • Bene ikigo n’abagicunga bagomba kuba bemeranya ku kibazo kigomba gukemurwa, kandi bakaba biyemeza kugira icyo bamarira igice bakorera mo.
  • Ikigo kigomba kuba kimaze byibuze imyaka 2 gifite uburyo bw’ibanze bwo kugenzura imiyoborere n’imicungire y’imari, kugira ngo cyerekane ko gifite ubushobozi bwo gukoresha neza no gusobanura neza imikoreshereze y’amafaranga y’igishoro cyahabwa na USADF.
  • Bene ikigo ndetse n’abagicunga bagomba kuba ari Abanyafurika ijana ku ijana (100%).

Imbanzirizamishinga zujuje ibisabwa zigomba:

  • Kugaragaza ko bafite uburyo bugaragara bwo kubona isoko, byabafasha mu kuzamura umutungo no kwongera amafaranga abahinzi binjiza.
  • Kugaragaza umugambi usobanutse wo kuzamura umutungo no kwongera amafaranga abahinzi binjiza mu myaka 2-4 ikurikira.
  • Kuba bashoboye ubwabo kugira icyo bashora mu mushinga byaba amafaranga cyangwa ibikoresho.
  • Kuba umushinga ushoboye kuzana mu buryo butaziguye impinduka mu imibereho y’amagana y’abawugize n’ab’aho ukorera.
  • Gushobora kwerekana uburyo umushinga wakomeza uzamuka nyuma y’igihe inkunga ya USADF irangiye.
  • By’akarusho, hazitabwa ku mbanzirizamishinga zirimo ingamba zo gukoresha udushya mu mikorere no mu bumenyi bushya, harimo gushobora gushakisha amafaranga y’igishoro y’inyongera, ndetse n’ikoranabuhanga.
  • Ibigo by’abagore, n’imishinga iteza imbere urubyiruko, bizitabwa ho by’umwihariko.

Ku bindi bisobanuro gana urubuga:

www.usadf.gov/apply/

Mwohereze urwandiko rusaba inkunga, inyandiko zerekana uko umutungo uhagaze mu myaka ibiri ishize, ndetse na kopi y’icyemezo cy’ubuzima gatozi kuri iyi imeli: rwanda@usadf.gov bitarenze taliki ya 17 gicurasi 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *