Shadow

Ikawa ya Twumba ubu niyo ya mbere mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi mu Rwanda, NAEB, cyagurishije mu cyamunara ikawa zahize izindi mu buryohe mu Rwanda, ikawa ya Twumba Cofee niyo yaguzwe menshi.

Image result for ikawa mu rwanda

Iyi cyamunara yabaye kuri uyu wa Kane, ikorwa hifashishijwe interineti, ihuriyemo amakoperative 28 y’abahinzi  ba kawa. Ni abafite ikawa zabonye amanota hejuru ya 85 ku ijana muri irushanwa rya kawa rizwi nka Cup of Excellence 2018.

Abahinzi bitwaje toni 27 kuri NAEB ahabereye cyamunara, abashaka izi kawa bakagenda batanga ibiciro banyuze ku rubuga mpuzamahanga rucururizwaho kawa.

Ikilo cyagurishijwe menshi cyahagaze 41.22$ mu gihe mu 2015 ubwo cyamunara iheruka yakorwaga, ikilo cyahenze cyaguze 67.46$.

Ikawa ya Twumba mu karere ka Karongi niyo yegukanye umwanya wa mbere mu kugurwa amadevise menshi, ikurikirwa n’ikawa ya koperative y’abahinzi ba kawa Mayogi ikorera mu karere ka Gicumbi.

Iyi kawa ya Twumba ni nayo yaje ku isonga muri Cup of Excellence 2018, aho yabonye amanota 90.53 %.

Mutagengwa Gerard uyobora Twumba Coffee yagarutse ku mikorere yatumye ikawa yabo ihiga izindi.

Yagize ati “Twafashe ikawa turayitegura neza, tuyisarura ku gihe, ijya ku ruganda ku gihe ku buryo nta kibazo na kimwe yigeze ihura nacyo.”

Yavuze ko bazahita begera ababaguriye kwa ku buryo bazakomeza kubabera abakiriya kandi ngo  bagiye gukomeza kunoza umusaruro no gufasha abahinzi guhinga neza kugira ngo kawa y’agace batuyemo itazasubira inyuma.

Cyamunara yarangiye toni 27 zose ziguzwe 359,226.7$, ni ukuvuga arenga miliyoni 315,208,856.32 Frw.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ubwiza n’amabwiriza muri NAEB, Eric Ruganintwali, yatangaje ko iyi cyamunara ifite umwihariko w’uko ikawa zihatanye ziyongereye, n’igiciro fatizo abahatana batagombaga kujya munsi kikazamuka.

NAEB ivuga ko iyi cyamunara ifasha abahinzi, koperative n’igihugu muri rusange. Ihuza abahinzi n’abaguzi nabo bakabona ikawa bakunze kandi bihitiyemo. Iyi cyamunara ibaye ku nshuro ya munani yarimo abahataniraga kuyigura 87 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *