Shadow

Igikombe cy’u Burayi (Euro2020) cyatwawe n’u Butaliyani butsinze u Bwongereza

U Butaliyani butsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 buhita bwegukana iki gikombe yaherukaga mu 1968.

Iki gikombe icyegukanye itsinze kuri penaliti 3-2, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi 2020 (Euro 2020) waberaga kuri Stade Wembley i Londres kuri iki Cyumweru ugahuza u Butaliyani bwageze ku mukino wa nyuma busezereye Espagne ni mu gihe u Bwongereza Bwongereza bwasezereye Denmark.

U Butaliyani bwaherukaga ku mukino wa nyuma wa Euro muri 2012 ni mu gihe igikombe cyo bwagiherukaga mu 1968, u Bwongereza bwo nta gikombe cy’u Burayi buratwara ndetse bwari butaragera no ku mukino wa nyuma, wari umunsi wo kureba niba bakwandika amateka bagatwara iki gikombe.

Ku munota wa kabiri w’umukino, u Bwongereza bwabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Luke Shaw ku mupira wari uhinduwe na Kieran Trippier.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Igice cya kabiri cy’umukino u Butaliyani bwaje bushaka igitego, uko gusatira byaje guha u Butaliyani igitego cyo kwishyura ku munota wa 67 ku mupira wari uvuye muri koruneri, Marco Verratti agashyiraho umutwe umupira ugakubita igiti cy’izamu maze Bonucci ahita awushyira mu rushundura.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko iminota 90 irangira ari 1-1 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera. Iyi minota nayo yarangiye nta mpinduka, amakipe yombi akizwa na penaliti.

Aha niho u Butaliyani bwaje kwegukanira igikombe nyuma yo gutsinda penaliti 3-2.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, Harry Maguire na Harry Kane bazinjije no mu gihe Rashford, Sancho na Saka bazihushije.

U Butaliyani, Berardi, Bonucci na Bernardeschi bazinjije mu gihe Andrea Belotti na Jorginho bazihushije.

                                      Umunyezamu w’u Butaliyani, Gianluigi Donnarruma

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *