Friday, February 26
Shadow

Greenland Igihugu cya mbere ku isi mu kwiyahura

Greenland nicyo kirwa kinini ku isi kuko gifite ubuso bwa km² 2.166 miliyoni, ariko gifite abaturage bacye cyane .Imibare yo mu kwa mbere uyu mwaka,ikigo gishinzwe imibare Statistics Greenland kivuga ko ari abaturage 55,992.

Greenland political map

Nubwo Greenland yemerwa nk’igihugu kigenga ariko iracyari agace kagenzurwa na Denmark.

Greenland ifite umwihariko w’ikigero kiri hejuru mu kwiyahura, buri mwaka abantu 83 biyambura ubuzima nk’uko Journal of Circumpolar Health ibivuga.

Ubwangavu n’ubugimbi muri Greenland ni ibihe bigoye cyane kuko aba aribo barenze kimwe cya kabiri cy’imibare y’abiyahura.

Lars Pedersen umuhanga mu by’imitekerereze avuga ko abenshi mu bakuriye mu ngo zirimo urugomo n’ihohotera ari bo bagarijwe no kwiyahura.

Abatuye iki gihugu benshi bafata kunywa inzoga nk’ubuzima bikabaganisha ku rugomo n’ihohotera rishingiye ku gitsina,ibi bikaviramo abatari bacye gufata umwanzuro wo kwiyahura.

Bivugwa ko abantu benshi usanga bazi nibura umuntu wiyahuye.

Iki gihugu kandi kiza ku mwanya w’imbere mugukuramo inda. Ikigo cy’barurishamibare kigaragaza ko muri iki gihugu mu mwaka wa 2013 buri mwaka havuka abana bagera kuri 700 bagakuramo inda zigera kuri 800.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *