Shadow

Ibyo wamenya kuri Cheikh Tamim bin Hamad Al Than umuyobozi Mukuru wa Qatar wasuye u Rwanda.

Image result for Cheikh Tamim bin Hamad Al Thani

Cheikh Tamim bin Hamad Al Thani,yavukiye I Doha muri Qatar tariki 3 Kamena 1980. Kuva tariki25 Kamena 2013 ni umuyobozi Mukuru wa Quatar. Ni umuwe mu bayobozi bo ku rwego rwe bakize cyane, nkuko bitangzwa n’ikinyamakuru Forbes  Cheikh Tamim abarirwa miliyari 2.5 z’amadolari bimushyira ku mwanya wa munani mu baherwe bo kuwego rw’abami ku isi.

Akomoka mu muryango mugari w’Aba-AlThani, umuryango uganje muri Qatari mu gihe gisaga imyaka 170. Ni mwene   Hamad ben Khalifa Al Thani,akaba ari nawe yasimbuye kuri uyu mwanya ariho.

Yize mu ishuri rya gisirikare mu Bwongereza ryitwa Royal Military Academy Sandhurst, bimuhesha kuba umwe mubasirikare bakomeye bo muri Quatar.

Ku myaka 38 Cheikh Tamim bin Hamad Al Thani ni umugabo w’ubatse akaba umubyeyi w’abana icyenda yabyaranye n’abagore be batatu.

Mu buzima busanzwe butari ubwa politiki, Cheikh Tamim bin Hamad Al Thani ni umukunzi w’imikino. Akiri muto yakinaga ndetse akitabira n’amarushanwa y’umukino wa tennis.

Cheikh Tamim ni umwe mubayoboye Komite Mpuzamahanga y’Imikino ya Olempike. Kuva mu bwana bwe ni umukunzi kandi akaba n’umuterankunga w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza na PSG yo mu Bufaransa afite mo imigabane.

Inshuti ze zahafi zivuga ko Cheikh Tamim ari umugabo w’umunyakuri, ukunda gusabana bituma ahora anezerewe,ikindi ngo ni umugabo ukunda umurimo.

Image result for Cheikh Tamim bin Hamad Al Thani ...Rwanda

Yasuye u Rwanda agirana narwo amasezerano atandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *