Shadow

Ibyo wamenya kuri Bitcoin ifaranga rikoreshwa kuri internet

Iterambere ryo kwishyurana amafaranga hatabayeho kuyahererekanya mu ntoki rirakataje mu mfuruka zose z’Isi, aho abantu barenze ku gukoresha telefoni ngendanwa bikagera no kuri internet bidasabye banki nk’umuhuza hagati ya bombi.

Image result for Bitcoin                                                                   Bitcoin rimwe mu mafaranga akoreshwa kiri internet ryagaciro gahambaye

Iri koranabuhanga rimaze kugera ku ntera ihambaye aho abakoresha internet basigaye bahererekanya amafaranga azwi nka ‘Bitcoin’; aya afite umwihariko wayo kuko nta gihugu ashingiyeho, ntanashobora kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki.

Bitcoin ni ifaranga ryakozwe bwa mbere mu 2009 n’umuhanga mu bya mudasobwa wagizwe ubwiru gusa amenyekana ku izina rya Satoshi Nakamoto.

Yakomeje gukorana n’abandi bahanga kuri uyu mushinga kugeza mu 2010, ahita aha inshingano Gavin Andresen. Mbere yo gutanga uburenganzira Nakamoto yakoze impinduka ku bijyanye na code gusa.

Kuva mu myaka irenga irindwi ishize ritangiye gukoreshwa ryagiye ritera imbere umunsi ku munsi kugeza ubwo ryigaruriye isi.

Satoshi Nakamoto yasohoye inyandiko mu 2008 yiswe “Bitcoin: A Peer-to-Peer Electronic Cash System”, yagaragazaga uburyo abantu babiri bashobora kohererezanya amafaranga ntayo baciwe nk’ubwishyu.

Kuva icyo gihe agera kuri miliyari y’amadolari ya Amerika, amaze gukoreshwa binyuze mu guhanahana amafaranga hagati y’amakompanyi menshi ndetse n’abantu bakomeye ku Isi.

Bitcoin ifatwa nk’ifaranga bamwe bayita ‘Digital currency’, ‘Digital Cash’, ‘Virtual Currency’, ‘Electronic Currency or Cryptocurrency’.

Bitcoin ikora ite?

Urubuga investopedia.com rugaragaza ko Bitcoin ikora mu buryo bumwe n’ubundi bwoko bw’amafaranga akoreshwa ku Isi mu bihugu bitandukanye.

Buri muntu wifuza gutunga cyangwa guhererekanya Bitcoins agira ububiko bwe; ushobora kubika kuri internet aho ufungura konti ukajya uyinjiramo aho waba uri hose, wakwifashisha porogaramu ushyira muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe, kugura ububiko bwabugenewe bwa bitcoins (Bitcoin hardware wallets) no gukoresha impapuro mvunjwafaranga.

Amakuru y’ihererekanywa rya bitcoins abikwa na “block chain”, iba ifunguye kuri buri wese, bifasha umukiliya binyuze muri mudasobwa ye kumenya koko niba ibyakozwe byizewe kuko aba abona amakuru ahagije y’uburyo uwo bahererekanya amafaranga akora bituma hirindwa ubujura n’ubundi bwambuzi bwose.

Buri hererekanya ry’amafaranga rikozwe bisaba uwohereza amafaranga kubanza kubyemeza ashyiramo umubare w’ibanga mbere y’uko amafaranga ava kuri konti ye ngo ajye ku yindi bityo umuntu aba afite uburenganzira bwuzuye kuri bitcoins ze zose.

Bitcoin ikora nka ‘application’ ya telefoni cyangwa porogaramu ya mudasobwa ifasha abantu babiri kuhoreza no kwakira bitcoins.

Ni inde ugenzura bitcoin?

Mu buryo bujya gusa no kuba nta we ugenzura ikoranabuhanga rya internet ryo kohererezanya ubutumwa bwa email, bitcoin nayo nta muntu cyangwa ikigo cyihariye kiyigenzura. Gusa ihererekanywa ryayo rigenzurwa n’abitwa ‘Bitcoin Miners’ babifitiyr uburenganzira bakemeza niba ryemewe cyangwa ritemewe.

Ni iki gituma bitcoin igira agaciro cyane?

Bitcoin imwe ibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshanu n’ibihumbi maganarindwi(5700000fr). Imvano yo kuba iri faranga rifite agaciro kari hejuru cyane ugereranyije n’ayandi ni uko bitcoin ifite miliyoni 21 zikoreshwa kandi zidahinduka ngo yiyongere cyangwa agabanuke. Ibi rero biyaha kuzamura agaciro buri munsi kubera ari make kandi ashakishwa ku bwinshi.

Bitcoin ni amafaranga yizewe kandi nta mpungenge z’uko ukoresha uburyo bwo guhanahana amakuru yakwibwa imyirondoro ye gusa imyirondoro ye n’imibare y’ibanga agomba kutayishyira ku karubanda kandi akabika bitcoins ze ahantu hitaruye.

Umuntu ushaka bitcoins ashobora kuzibona azikuye ku nshuti ye, mu mafaranga yishyuwe cyangwa akazaka muri banki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *