Shadow

Ibyanjye na Juno ni ibisanzwe turi mu kazi- Ariel Wayz

Abahanzi bari kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika, Ariel Wayz na Juno Kizigenza bahakanye inkuru zibavugwaho ko bombi bari mu rukundo.

Ariel Wayz kwikunda cyane nibyo byamutandukanyije na Symphony Band yinjiyemo mu 2015 - TheFacts- Amakuru Agezweho
                Ariel Wayz yahakanye inkuru zimushyira mu rukuno na Juno Kizigenza

Inkuru zibavuga kuba bombi bakundana zazamuwe na video y’indirimbo aho bagaragara bahuje urugwiro bidasnzwe bakagaragara basomana.

Idirimbo Away aba bombi bahuriyemo, niyo yatumye abenshi bemeza ko iby’aba bahanzi baba hanga ibyabo atari ubuhanzi gusa ahubwo ko haba harimo akantu k’urukundo.

Mu kugira icyo babivugaho aba bombi bakomeje kwamaganra kure inkuru zibashyira mu rukundo.

Wayz yabwiye The New Times  ko Juno ari inshuti ye, ati: “Ni inshuti isanzwe kandi dusanzwe tuziranye kuva cyera,naho ibindi bivugwa bishingiye kubigaragara ku ma video nta kidasnzwe kuko turi mu kazi.”

Kizigenza we avuga ko “ntabyinshi narenza kubisobanuro bya Ariel,gusa abantu bagomba kumenya ko dufite n’ubuzima bwite.Ariel ni umuntu wanjye cyane dufite uko twitwara hagati yacu”

Hejuru yibyo Ariel Wayz akomeje gushima abakunzi b’umuziki we cyane uko bakiriye iyi ndirimbo yakoranye na Kizigenza. Asezeranya abakunzi be ko abateganyirije ibyiza byinshi birenze “Away”

Sindatereta kandi ndacyari imanzi| Juno Kizigenza uririmba indirimbo z'urukundo arabihuhuye byose – YEGOB
                                  Juno Kizigenza ngo bimenyekane ko nabo bafite ubuzima bwite

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *