Rev.Dr.Antoine Rutayisire umuvugabutumwa akaba n’impuguke mu miyoborere avuga ko mu biranga umuyozi uzana impinduka harimo kubaha Imana, kugira amaso areba akabona, kugira umutima ubabazwa n’akaga kabo ashinzwe ndetse no kugira icyerekeza bityo akabasha gufata icyemezo cyo guhindura ibintu.
Antoine Rutayisire ni umuvugabutumwa usobanukiwe imiyoborere
Uyu muvugabutumwa asaba abayobozi bagomba kugira ibyo birinda kugirango babe abayobozi bazana impinduka;
Ibintu bitatu byo kwirinda kugira ngo ube umuyobozi uzana impinduka
-Icya mbere ni ukwirinda ubwirasi n’ubwiyemezi
-Icya kabiri cyo kwirinda kimanura abantu n’ikintu kitwa irari ry’ibintu,niho ruswa ituruka,
-Icya gatatu cyica imiyoborere ni ikintu kitwa irari ry’umubiri
Dr.Rutayisire agira ati: “Ugiye mu buyobozi ibyo bintu bitatu utarabyihannye ujye uhora witeguye ko ibyawe bizaba bibi”
“Utazagushwa no kwiyemera, ntagushwe n’irari ry’amafaranga ,ntagushwe no kuyoborwa n’inda no munsi yayo uwo nguwo azagera kure mu miyoborere.”
Rev.Dr.Rutayisire Antoine asanga kugira perezida Kagame ari amahirwe
Dr.Antoine Rutayisire asanga u Rwanda rufite amahirwe kuba rufite umuyobozi w’igihugu nka Paul Kagame wujuje indangagaciro z’umuyobozi mwiza uzana impinduka,akaba asaba n’abandi bayobozi bose kubakira kuri ayo mahirwe yo kumugira nk’icyitegererezo mu miyoborere.
IGISUBIZO.COM