Friday, February 26
Shadow

Ibintu 7 biranga umukozi mwiza

Taliki 1 Gicurasi buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Kugira ngo umurimo utange umusaruro ni uko uba ukozwe neza unoze. Umurimo uba mwiza ari uko uwukora nawe aba ari mwiza reka turebere hamwe bimwe mu bianga umukozi mwiza.

Related image
Abakozi mu mirimo itandukanye


Ubushakashatsi bwakozwe n’umuhanga Leen Sawalha, bwerekana ko kugira ngo werekane imyitwarire myiza y’umukozi, biterwa n’umukoresha n’uburyo ikigo akorera gikora.
Umusaruro wa mbere uturuka ku mukozi. Iyo rero umukozi afashwe nabi, ntiyoroherezwe akazi ashinzwe, nta musaruro atanga. Ibi byangiza imyifatire myiza yakagombye kugira ndetse bikadindiza inyungu z’ikigo.
Bimwe mu biranga umukozi mwiza:

  1. Gukora inshingano ze adakoreye ku jisho:Kumenya ibyo ushinzwe atari ngombwa kubwirizwa cyangwa ngo mu gihe umukoresha adahari usange ahari ku murimo hahaindutse nk’isoko.
  2. Gutanga amakuru: Kugira imikoranire myiza hagati ye n’umukoresha ndetse n’abandi. Umukozi mwiza amenya kwita ku bamugannye kandi akabasangiza ubunararibonye.
  3. Kumenya kwirwanaho: Mu gihe cyose, umukozi mwiza amenya gushaka igisubizo, kabone n’ubwo nta buryo bufatika, amenya gukoresha uburyo afite “utiliser les ressources a sa disposition”
  4. Kurangwa n’umurava buri gihe: Umukozi mwiza arangwa no kugira umurava n’iyo haba hari ibicantege.
  5. Kugira umutima nama: Umukozi ugira umutimanama ntahubuka mu byo akora n’ibyo avuga.
  6. Kuba mu kazi utabangikanya n’ibindi: Kubeshya umukoresha ko umukorera kandi wifitiye ibindi uhugiyemo si byiza. Ibi biteranya umukoresha n’umukozi. Ni byiza kuvugisha ukuri, igihe ufite ibindi ukora ukabigaragaza.
  7. Kumenya guhanga ibishya: Iyo uri mu kazi ugomba kureba icyanoza imikorere n’icyazanira inyungu umukoresha. Ibi bituma wubahwa mu kazi kandi ugahora ukenewe.

jobcenter/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *