Shadow

Ibintu 10 byagufasha guhaha udasesaguye

Hari abantu bakunze guhora bahaha ibintu byinshi ndetse n’ibyo badakeneye bakabigura. Akenshi birenga urugero rw’amafaranga yabo bagahora baguza kugira ngo babashe kugura cyangwa kwishyura ibyo bikopesheje. Ibi bikaba byadindiza ubikora mu nzira y’iterambere yifuza kugeraho.Nyamara ni ibintu ushobora kwirinda mu gihe ukurikije izi nama :

1. Ishyura ukoreshehe cash cyangwa debit card, wirinde gufata umwenda uzishyura mu bice bice, 
2. Kora liste y’ibyo guhaha kandi abe aribyo ugura gusa 
3. Irinde gutunda credit cards 
4. Irinde kujya mu maguriro bakozemo promotion kandi udakeneye ibyaho 
5. Irinde kujya kureba gusa ibiri mu ma shop, niba ugiyeyo siga amafaranga mu rugo 
6. Irinde kureba ibiganiro bya TV cyangwa ibinyamakuru bishishikariza kugura ibintu byinshi 
7. Niba ukoze urugendo teganya ibyo ugura n’ibyo ugurira abantu hanyuma ubipfunyike neza wibwire ko urangije kugura nta bindi uri bwongereho, kuko iyo umuntu yakoze urugendo agura byinshi 
8. Niba umaze gufata umuco wo guhaha kugirango wivure stress, hindura ahubwo ukore sport ( kugenda cyangwa gym )
9. Irinde kugendana n’isnhuti zihora zihaha kandi wirinde no guherekeza abagiye guhaha wowe nta gahund ayabyo ufite. 
10. Iga umuco wo gutanga bimwe mu byo ufite aho guhora utekereza ibyo wagura. 

agasaro/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *