Shadow

Ibihugu 10 bya mbere mu gushora imari mu Rwanda

Muri raporo y’umwaka wa 2017 yatangajwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB, cyagaragaje ko abashoramari b’abanyamahanga bashoye mu Rwanda  amafaranga asaga miriyari 1 y’amadorari y’Amerika ($1.02 bn) yashowe  mu mishinga itandukanye .

Ibi ni ibihugu icumi biza imbere y’ibindi mu gushora imari mu Rwanda

1.Portugal

Abashoramari baturuka muri Portugal bashoye mu Rwanda miliyoni 398.7 z’amadorari y’Amerika($398.7m).

2.Ubwongereza

Abashoramari baturuka mu Bwongereza bashoye mu Rwanda  miliyoni 203.1 z’amadorari y’Amerika($203.1m).

3.Ubuhindi

Abashoramari baturuka mu Buhinde bashoye mu Rwanda  miliyoni 83.1m z’amadorari y’Amerika ($83.1m).


4.Leta Zunze-ubumwe z’Abarabu

Abashoramari baturuka muri Leta Zunze-ubumwe z’Abarabu bashoye mu Rwanda  miliyoni 80.9 z’amadorari y’Amerika ($80.9m ).

5.Ubudage

Abashoramari baturuka mu Budage bashoye mu Rwanda imishinga y’agaciro ka miliyoni 64 z’amadorari y’Amerika ($ $64.0m).


6.Ubushinwa

Abashoramari baturuka mu Bushinwa bashoye mu Rwanda imishinga y’agaciro ka miliyoni 64 z’amadorari y’Amerika ($64.0m  ).

7.Uganda

Abashoramari baturuka mu Bugande bashoye mu Rwanda imishinga y’agaciro ka miliyoni 49.8 z’amadorari y’Amerika ($49.8m ).

8.USA

Abashoramari baturuka muri Leta Zunze-ubumwe z’Amerika bashoye mu Rwanda  miliyoni 29.1 z’amadorari y’Amerika ( $29.1m).

9.Bangladesh

Abashoramari baturuka muri Bangladesh bashoye mu Rwanda imishinga y’agaciro ka miliyoni 28.7 z’amadorari y’Amerika ( $28.7m).

10.Esipanye

Abashoramari baturuka muri Esipanye bashoye mu Rwanda imishinga y’agaciro ka miliyoni 24.8 z’amadorari y’Amerika ($24.8m).

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *