Shadow

Ibigo bimwe by’amashuri ntibirabona imfasha nyigisho ya gahunda igezweho

Mu mwaka wa 2016 Ibwo Minisiteri y’Uburezi yahinduye gahinda y’imyigishirize ikava mu kitwa Knowledge based Curriculum ikajya muri Competence Based Curriculum muri iyi gahunda bimwe mubitabo byakuwe ku rutonde rw’ibigomba kwifashishwa bigasimbuzwa bogendanye n’igihe.

Related image

Nyuma y’imyaka itatu iyi gahunda itangiye ibigo bimwe ntibirabona izi mfasha nyigisho, urugero ni mu rwunge rw’Amashuri rwa Muhondo ruherereye mu murenge wa Kageyo aho abanyeshuri biga indimi n’ubuvanganzo bavuga ko bagikoresha ibitabo bya cyera kandi nabyo bikaba ari bicye,ibi bikaba bibateye impungenge ku mitsindire yibyo bazabazwa.

Abanyeshuri bagize icyo batangaza bati:

“Ibi birakurura gutsindwa ku banyeshuri nkatwe twiga ubuvanganzokuko ibitabo byinshi ntabyo dufite ntawe uzi  ngo nzajya mu kizami mbazwe ibi”

“urumva kugera mu wa gatanu utarabona ibiteganyijwe muri iyo gahinda nshya birimo imbogamizi;najya gukora azahura nabyo atarigeze abyiga ”

“Dukoresha ibitabo byakera nta bishyashya dufite n’ibihari ntibihagije”

Ibi abanyeshuri bavuga bishimangirwa na

Habumuremyi Elie umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Muhondo avuga ko birwanaho kugira ngo  babone ibyo baha abanyeshuri n’ubwo nabyo bidahagije;

Agira ati“dufite urubuga dukuraho ibitabo biri soft tukagerageza ku by’imprima tukabiha abarimu n’abanyeshuri bakabikoresha kugira ngo ibyo twahawe na REB bidahagije bibe byagera ku banyeshuri bose. Imbogamizi zirahari kuko bose ntibabonera ibitabo icyarimwe n’ibitabo nyirizina bidahagije ugereranyije n’umubare w’abana dufite mu ishuri.”

Minisitiri w’Uburezi Dr.Mutimura Eugene asobanura iki kibazo nk’ikiri gushakirwa umuti binyuze mu kwndika no gucapa ibitabo bikenewe agasaba ko n’ibihari byafatwa neza kuko hari aho byangizwa.

“Hari gahunda ihari yo gucapa ibitabo byifuzwa biri hafi kugera ku mashuri,nubwo tuzi ko hari ibitabo bidahagije turasaba inzego zitandukanye cyane cyane abarimu n’abayobozi barebe uko ibyo bitabo bibonetse bifatwa, bamenye ngo abana ntabwo babiciye bibungabunzwe neza.”

Kuba hacyumvikana ibura ry’imfashanyigisho nshya kandi bizashingirwaho mu isuzuma ni ibiteye impungenge abanyeshuri n’abarezi batari bacye

Minisiteri y’Uburezi isobanura gushyiraho imfashnyigisho nshya nk’inzira yo gukomeza gusha ireme ry’uburezi nkuko binakubiye mu ngingo ya kane mu nkingi 17 z’iterambere rirambye SDGs ziteganyijwe kuba zwagezweho mu mwaka 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *