Shadow

Hodi hodi muri guverinoma ninde usimbura Mushikiwabo muri Minaffet?

Nyuma yo gutorerwa kuba umunyambanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa Mushikiwabo Louise wari umaze imyaka hafi 10 ayobora minisiteri y’ububanyi n’amahanga agomba kubona uyimusimburamo. Kuri ubu amatsiko ni menshi ndetse ari nako abantu bakomeza kaganira hagati yabo bavuga amazina anyuranye yabashobora kumusimbura agakomereza aho Mushikiwabo yaragereje.

Image result for Louise Mushikiwabo

Kubona umusimbura wa Louise Mushikiwabo bishobora kugaragara nk’ibitoroshye cyane ko umwanya we yarawumaze mo igihe kitari gito mugihe izindi minisiteri zagiye zihindurirwa abaziyobora akaba ariwe wari umaze igihe kinini muri guverinoma ugereranyije n’abagenzi be,kuko yayinjiyemo mu 2008 abanje kuba minisitiri w’itangazamakuru.

Nubwo bimeze gutyo Mushikiwabo ntazakomeza kyobora minisiteri y’ububanyi n’amahanga imirimo yafatanyaga no kuba umuvugizi wa leta y’u Rwanda,niyo mpamvu agomba kubona umusimbura.

Muri iyi nkuru reka turebere hamwe abahabwa amahirwe yo gusimbura Madamu Mushikiwabo Louise, nubwo hari ababishinzwe ndetse babifiteiye ububasha natwe mu busesenguzi bushingiye kuko tubibona aba bakurikira bashobora kuvamo umwe ushobora kujya mu mwanya mushikiwabo avuyemo.

1.Amb.Valentine Sendanyoye Rugwabiza

Image result for Valentine Rugwabiza                                              Valentine Rugwabiza ni umwe mu badipolomate bakomeye u Rwanda rufite

Ambasaderi Valentine Rugwabiza w’imyaka 55 y’amavuko kuri ubu niwe uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye-(UN). Ni umwe mu bantu bazi icyerekezo rusange cy’u Rwanda ndetse na dipolomasi by’umwihariko. Rugwabiza ni umugore ufite ubunararibonye ushingiye ku mirimo itandukanye yagiye akora irimo kuba yarabaye umuyobozi wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (OIC),yayoboye minisiteri ishinzwe imirimo y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(MINEAC),yayoboye ikigo k’iguhugu gishinzwe iterambere(RDB), yahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ubusuwisi. Rugwabiza kandi yakoreye ikigo cy’Abasuwisi gikora ubucuruzi mpuzamahanga agihagararira muri Cameroon na Cote d’Ivoire. Rugwabiza kandi azwi nka rwiyemezamirimo aka ari mu batangije Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Urugaga rwa ba rwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda, no mu rugaga b’abagore b’abayobozi mu Rwanda. Valentine Rugwabiza afatwa nk’umugore ufite ijambo mu 2015 yashyizwe kurutonde rw’abagore 50  bafite ijambo rikomeye k’umugabane w’Afurika ni urutonde rwagaragayeho na L.Mushikiwabo. Valentine nyuma y’Ikinyarwanda,akoresha neza indimi zirimo igifaransa n’icyongereza udasize n’igiswahili,afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Masters yakuye muri Kaminuza ya Zaire.

2. Dr.Richard Sezibera

Image result for Richard Sezibera

Richard Sezibera umugabo w’imyaka 54 akaba umuganga w’umwuga ni inararibonye muri politiki y’u Rwanda ushingiye ku mirimo itandukanye yagiye akora. Ni umusirikare wo ku ipeti rya majoro akaba yaragize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu,yabaye umudepite ahagararira u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe za Amerika,Mexique naBrezil,yabaye intumwa yihariye y’umukuru w’igihugu mu karere k’ibiyaga bigari, ayayoboye minisiteri y’Ubuzima ayivamo ajya kuba umnyabanga mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuri ubu ni umusenateri muri sena y’u Rwanda. Sezibera umunyamuryango ukomeye muri FPR yemera ko ubuzima bw’umuntu budashingiye kuko yavutse cyangwa aho yavukiye ahubwo bushingira ku byemezo afata mu buzima ndetse n’uko afatanya n’abandi,iyi myumvire ntitandukanye cyane n’icyerekezo cy’u Rwanda mu gutsura umubano n’ibindi bihugu  ndetse no ku byemezo rufata muri politiki rusange. Uyu mugabo abo babana bya hafi baziko ari umuntu uzi kuganira kandi woroherana ariko iyo bigeze mu gufata imyanzuro n’ikibyimbye arakimena. Nawe nk’abandi ba dipolomate indimi yarazikenetse. Sen.Amb.Maj.Dr.Sezibera kuri we ngo icyambere ni ugukunda igihugu ibindi ubundi.

3.Amb.Olivier Nduhungirehe

Image result for Olivier Nduhungirehe

Olivier Nduhungirehe wize  amategeko akanayigisha asanzwe ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga bivuze ko yari yungirije mu mirimo Louise Mushikiwabo ibi bikaba bimuha kuba azi kandi asobanukiwe  icyerekezo cya politiki y’umubano w’u Rwanda n’amahanga,nubwo akiri muto ku myaka 43 gusa si gito mu ruhando rwa dipolomasi dore ko yakoze imirimo yo hejuru muri uru rwego irimo kuba umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, yanakoze muri Ambasade y’u Rwanda i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho nk’umujyanama wa mbere ndetse akaba yari yungirije uhagarariye u Rwanda muri ONI ni imirimo yavuyeho yerekeza guhagararira u Rwanda mu Bubiligi ahava ajya ku mwanya ariho ubu. Mu njyana yo guha inshingano abakiri bato,birashoboka cyane ko uyu mwanya ufatwa nk’ukomeye mu gihugu Nduhungirehe  yawuhabwa cyane ko nawe impamba ayifite ihagije.

4.Amb.Tumukunde Hope Gastura

Related image

Kuva mu mwaka wa 20115 Hope Tumukunde Gasatura niwe uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Ethiopia aha akaba anahagarariye u Rwanda mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe(AU). Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu miyoborere yakuye muri kaminuza ya New York. Mbere yo kujya mu mirimo ya dipolomasi yakoze imiro itandukanye irimo kuba yarabaye umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibere myiza, yayoboye intara ya Butare, yabaye komiseri muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu. umwanya ariho ubu umuhesha kumenya icyerekezo cya dipolomasi y’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange dore ko na bagenzi be bakorana i Adis Abeba bamutoreye kuba ariwe ubahagararira. Icyizere Tumukunde yagiriwe ahabwa guhagararira u Rwanda mu muryango ukomeye nka Afurika yunze ubumwe gishobora kumuhesha kuba umusimbura wa Louise Mushikiwabo.

5.Dr. Jean Damascene Bizimana

Related image

Dr. Jean Damascene Bizimana asanzwe ari umunyabanga shingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG), ni umunyamategeko wayize mu gihugu cy’u Bufaransa akaba ayafitemo impamyabumenyi y’ikirenga(Phd). Imirimo yagiye akora nuko yayitwayemo ituma nawe yaba uwo gutekerezwaho mubasimbura ba Mushikiwabo. Bizimana yagiye agaragara mu guhagarara ku ijabo ry’u Rwanda dore ko ari umwe mu bantu bazi gusobanura neza. Bizimana mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umusenateri si  aho gusa kuko yamenyekanye cyane muri Komisiyo zitandukanye zagiye zivamo ibyemezo bikaze byafatwaga na guverinoma y’u Rwanda abakurikira muramwibuka muri Komisiyo yitiriwe Mucyo yagaragaje uruhare rwa leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yanabaye muri Komisiyo yitiriwe Mutsinzi yakoze ubushakashatsi ku cyahanuye indege y’uwari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal. imirimo akora muri iki gihe ituma ameya dosiye z’ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda aho acengera ahiga bukware abacyekawaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bizimana azwi nk’umuntu uzi amateka y’igihugu bigragarira mu bitabo yandika no mubiganiro mbwirwaruhame atanga.

Image result for Louise Mushikiwabo

Uwavuga abahabwa amahirwe yo gusimbura Louise Mushikiwabo urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n’impamvu zitandukanye yashingiraho, kuko nkuwavuga Oda Gasinzigwa komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri FPR yaba afite aho ashingiye, ashobora no gusimburwa n’undi bari basanganywe muri guverinoma cyangwa undi muntu utamenyerewe cyane mu ruhando rwa politike.Abanyarwanda bazi dosiye z’ububannyi n’amahnga ni benshi pe uwariwe wese uzahabwa umwanya wo gutanga umusanzu we azoroherwa n’akazi kuko Mushikiwabo asize aharuye inzira iyobowe n’icyerekezo cy’igihugu muri rusange ariko ashobora no kuzagorwa no kwemeza benshi bitewe nuwo azaba asimbuye wari umaze kwemeza benshi muri dipolomasi.

Birashoboka ka ko uretse umusimbura wa Mushikiwabo hashobora kubaho n’izindi mpinduka muri guverinoma

ubwanditsi/IGISUBIZO.COM

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *