Shadow

Henry Dunant niwe watangije umuryango utabara imbabare Croix Rouge

Henry Dunant yavutse tariki ya 8 Gicurasi 1828 yitaba Imana tariki ya 30 Ukwakira 1910 yavukiye mu muryango w’abakirisitu ababyeyi be ,se yitwaga Jean Jacques Dunant naho nyina yitwaga Antoinnete Dunant Colladon.

Henry dunant.jpg

Uyu mugabo yabaye icyamamare kubera  ibikorwa by’ubutabazi yatangije kuko ibitekerezo bye ni byo byatumye hatangizwa umuryango utabara imbabare “Croix Rouge”,benshi bamufata nk’umutagatifu kubera ibikorwa by’impuhwe yagaragaje ,umunsi yavutseho w’itariki ya 8 Gicurasi ni bwo hizizwaho umunsi mpuzamahanga w’umuryango mugari wa Croix Rouge.

Uyu mugabo wari umucuruzi ukomeye,ari mu rugendo yagura ibikorwa bye yageze i Soliferino mu mujyi muto uri mu majyaruguru y’u Butariyani,
ahageze yasanze urugamba rukomeye  hagati y’ingabo z’Ubufaransa zarwanaga n’ingabo za Otirishiya barwaniraga aho mu Butariyani.

Yasanze abasirikare barenga ibihumbi 40 batakirwana kuko bamwe bari bapfuye abandi bakomeretse,Dunant afashijwe n’abaturage yatangiye kubakorera ubutabazi,iyo ntambara yamaze amasaha 16.

Kubera gushyira imbaraga mu gushinga umuryango wa Croix Rouge, yaretse ibikorwa yakoraga ,umwenda yari yarafashe muri banki mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa bye byateje igihombo gikomeye ,1868 ajyanwa mu nkiko ,kubera icyo gihombo yahamwe n’ibyaha by’uburiganya ,maze aba igicibwa ,nyuma y’imyaka mike yabayeho nabi cyane aba umuntu usabiriza ku muhanda . Muri 1875 amaze kubona ko bose bamuteraranye anashegeshwa nuko bose bamutereranye kandi yari ibitekererezo byo kurengera ikiremwamuntu ,yahisemo kwimuka i Geneve yigira kwibera mu mujyi muto witwa Heiden Dunant yaje kurwara araremba amara imyaka 18 mu bitaro,aho yaje gupfira tariki ya 30 Ukwakira 1910.Umwanditsi Gererd A.Jaeger avuga ko Dunant bari bazi ko yapfuye kera

Umunyamakuru w’Umudage George Boumberger yanditse inkuru ivuga ku bantu babaye intwari, iyo nkuru yatumye abantu bibuka agaciro n’ubutwari bya Dunant,byatumye ahabwa igihembo cya “Prix Nobel” muri 1901.nubwo benshi bari bazi ko yapfuye ubwo batangaga icyo gihembo Dunant yari amaze imyaka 9 mu bitaro arembye, icyo gihembo CICR yarakishimiye cyane igaragaza ko uruhare rwa Dunant rwagize akamaro mu kurengera ikiremwamuntu.

Ibikorwa bya Dunant byatumye bamwe bamufata nk’intwari ndetse bamwe bakumva akwiye kuba umutagatifu bitewe n’uruhare yagize mu kurengera ikiremwamuntu ,Croix Rouge yatangiye mu 1863 yemerwa nk’umuryano ukora ibikorwa by’ubutabazi .

upright=Article à illustrer Organisation
Ibirango by’umuryango Croix Rouge na Croix sans Rouge

Kuei ubu uyu muryango ufite abakorerabushake miliyoni 97 bakorera ku isi hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *