Shadow

Hatangijwe Radio Maria Kibeho igiye kumenyekanisha amabonekerwa ya Kibeho

Inararibonye mu bukerarugendo nyobokamana zivuga ko Kibeho ari zahabu u Rwanda rufite kuko ngo ahandi habaye amabonekerwa hasurwa na za miriyoni z’abantu, Kibeho yo isurwa n’ababarirwa mu bihumbi 10 na 30 ku mwaka, Kayihura Jean-Paul Perezida wa Radio Mariya muri Africa avuga ko hakibura kumenyekanisha Kibeho n’amabonekerwa yahabereye.

Inyubako ya Radio Maria i KibehoInyubako ya Radio Maria i Kibeho

Kibeho uyu munsi yizihije isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa ya Bikiramariya, byahujwe no gutaha ikicaro cya Radio Mariya Kibeho.

Kayihura Paul yagize ati “Gushyiraho Radio Mariya Kibeho ni ukuyimenyekanisha kuko izajya yumvikana kandi mu ndimi eshanu, Ikidage, Icyesipanyole, Igitariyani, Igifaransa, n’Icyongereza. Bizatuma abantu bahasura biyongera, kuko radio izumvikana ku Isi hose. Izajya yamamaza ubutumwa bwiza bwa Bikiramariya.”

Mu 1981 nibwo habaye amabonekerwa,aho Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu mu mwaka .

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo yavuze ko iyo radiyo ifite inshingano z’umwihariko zo kumenyekanisha ubutumwa Bikiramariya yatangiye i Kibeho.

95% by’amafaranga yakoreshejwe mu kubaka inzu izakoreramo Radiyo Maria i Kibeho n’ibindi bikenewe, yatanzwe na Radiyo Maria yo mu Budage (Radio Horeb).

Ibirori byo gutaha radio Mariya byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye baturutse mu madiyoseze yose,kuko diyoseze zose zari zihagarariwe. Byitabiriwe kandi n’Abashumba ba Diyosezi zose zo mu Rwanda.

umuseke/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *