Shadow

Hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bimwe mu byemejwe n’inama y’abaminisitiri

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu/ Ministry of National Unity and Civic Engagement. Iyi Minisiteri nshya izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021.

3. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira, ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Hashingiwe ku mibare y’abandura bashya n’abicwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka na virusi igenda yihinduranya, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.

o Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown); guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa.

o Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro:

a. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze n’imyidagaduro birabujijwe.

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe.

Icyakora imodoka zitwara abakozi bajya mu bikorwa byemerewe gukomeza zizakomeza gukora. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

d. Ibiro by’Inzego za Leta n’iby’abikorera (public and private offices) birafunze. Abakozi bose bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, keretse abacuruza ibiribwa (amasoko), imiti (za farumasi), ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe, ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

f. Amashuri yose, harimo na za kaminuza arafunze. Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta muri Nyakanga-Kanama 2021 azatangwa na Ministeri y’Uburezi.

g. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

h. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

i. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

j. Pisine (swimming pool) na SPAs izakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

k . Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

o Ingamba  zizubahirizwa  ahasigaye  hose  mu  Gihugu 

1. Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM).

m. Ingendo hagati y’Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima n’izindi   serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

n. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zemerewe gukomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho  bateranira. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

0. Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe.

p. Imihango y’ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubitswe.

q. Ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi   b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

r. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

s. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM). t. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

u. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

v. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

w. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID -19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira:

. Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kaminuza yigisha ibyerekeye Ubuvuzi yitwa University of Global Health Equity.

. Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na AKADEMIYA 2063.

. Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Sosiyete itunganya amashanyarazi (EUCL) na Gasmeth Energy Group Limited yo kubyaza umusaruro no gucunga uruganda rwa Gishoma, rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugеngeri angana na Megawati 15.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni mirongo itatu n’eshatu n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu za Unités de Compte (33.650.000UC), agenewe umushinga wo gusana imiyoboro yamashanyarazi no kugeza amashanyarazi ku bafatabuguzi bashya, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda.

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri n’esheshatu n’ibihumbi mirongo inani za Unités de Compte (26.080.000 UC), agenewe umushinga wo gusana imiyoboro y’amashanyarazi no kugeza amashanyarazi ku bafatabuguzi bashya, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda.

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere nk’urwego ruyobora Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guhangana n’ingorane z’ibiza, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana atanu z’Amadolari y’Abanyamerika (7.500.000 USD), agenewe umushinga wo gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za COVID-19, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda.

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi na makumyabiri n’imwe n’ibihumbi magana cyenda z’Amayeni (2.721.900.000 JPY) n’impano ingana na miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana atanu z’Amadetesi (17.500.000 DTS), agenewe umushinga wo gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za COVID-19, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda.

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi na makumyabiri n’imwe n’ibihumbi magana cyenda z’Amayeni (2.721.900.000 JPY) n’impano ingana na miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana atanu z’Amadetesi (17.500.000 DTS), agenewe umushinga wo gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za COVID-19, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda.

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyari icumi na miliyoni magana inani na mirongo inani na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu z’Amayeni (10.887.600.000 JPY), agenewe umushinga wo gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za COVID-19, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda.

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano yiyongera ingana na miliyoni cumi n’enye z’Amadetesi (14.000.000 DTS), agenewe umushinga wo gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za COVID-19, yashyiriweho umukono i Kigali, mu  Rwanda.

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya Abu Dhabi gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu n’eshanu n’ibihumbi mirongo icyenda z’Ama Dirhams ya Emirates(55.095.000 AED), agenewe umushinga w’umuhanda Rubengera-Muhanga, igice cy’umuhanda Rambura-Nyange,  yashyiriweho umukono i Abu Dhabi, muri United Arab Emirates.

. Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezeran hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yerekeye guteza imbere no kurengera ishoramari, yashyiriweho umukono i Goma, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo. . Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro, yashyiriweho umukono i Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

. Umushinga w’itegeko rigenga Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

. Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rushinzwe gutanga ibikenerwa mu gufasha  uwakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu kugaruka mu Gihugu n’uburyo bitangwa.

. Iteka  rya Minisitiri riteganya ubundi buryo bwihariye bwo kwita ku wakorewe icyaha  cy’icuruzwa ry’abantu na serivisi ahabwa.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Major General Richard Mutayoba Makanzo ahagararira Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya muri Repubulika y’u Rwanda ku rwego rw’Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Muri Perezidansi ya Repubulika:

. Irene   Zirimwabagabo, Principal Private Secretary

. Keuria  Sangwa, Deputy Principal Private Secretary

. Stephanie Nyombayire, Deputy Principal Private Secretary in charge of Communications

. Lt. Col. Regis  R.  Sankara, Executive Office Security Liaison

. Juliana Muganza, Executive Office Policy Coordinator

.  Vivianne Mukakizima, Director General of Communications

Muri Minisiteri y’Ubuzima:

. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije/Deputy Secretary General  w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima (Human Resources for Health Secretariat)

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda:

. Yves Bernard Ningabire, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

. Alexis Kabayiza, Chief  Technical  Advisor. Claire  Mukeshimana  ,  Director  General  in  charge  of  Corporate  Affairs

Muri Minisiteri y’Uburezi:

. Charles   Karakye,  Umunyamabanga  Uhoraho/Permanent  Secretary

Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu:

.  Prosper Murindwa, Director General for Local Government Planning, Monitoring and  Evaluation
.  Monique Huss, Director General of Community Development and Social Affairs
.  Richard Kubana, Director General in charge of Community Mobilization and Youth Volunteers Coordination in Community Policing
. Bob Gakire, Director General in charge of Governance and Decentralization
.  Angelo Semwaga, Director General for Local Government Inspection
.  Peacemaker Mbungiramihigo, Media Policy Analyst
.  Hassan Bahame, Coordinator of Gitagata Rehabilitation Centre
.  Parfait Busabizwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa/ Executive Secretary w’Intara  y’Amajyepfo

Mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga/National Council for Science and Technology:

.  Dr. Didacienne Mukanyiligira, Technology Innovation and Intellectual Property Analyst
.  Felly Migambi Kalisa, Science, Technology and Innovation Policy Analyst
. Dr. Marie Chantal Cyulinyana, Science and Technology Foresight Analyst
.  Théogène  Kayumba,  Data Mining Analyst
.  Dr. Japhet Niyobuhungiro, Research and Development Analyst

Agaciro Development Fund:
Abagize  Inama  y’Ubuyobozi:

.  Scott  T.  Ford  ,  Perezida

.  Dr. Thierry Kalisa  Mihigo, Visi  Perezida

.  Aimé   Ngarukiyintwali

.  Alysia  Silberg

.  Jeanne   F.  Mubiligi

.  Andrew  Rozanov

.  Doreen   Karake

Mu bindi  (AOB):

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2022, i Kigali mu Rwanda hazabera Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, igiye kuba ku nshuro ya 41.

Minisitiri wa  Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ubwitabire bw’amakipe n’abakinnyi   b’u Rwanda mu marushanwa atandukanye, yaba ay’imbere mu Gihugu  na mpuzamahanga  mu  kwezi  kwa  Kamena, Nyakanga na Kanama 2021.

PRIMATURE

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *