Shadow

Hakwiye gutandukanywa ubuyobozi bw’inzego zibanze n’ubuyobozi bw’imitwe ya politike.

Muri iyi minsi y’igihe cyo kwiyamamaza kw’abashaka kujya mu nteko ishingamategeko haragaragazwa ibitekerezo bitandukanye by’ibizakorwa kuruhande rw’abiyamamaza ndetse n’ibyifuzo bya rubanda rutuma abazaruhagararira.

Mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA cyatanzwe na PSD kuwa mbere taliki 27 Kanama uyu mwaka, mu rwego rwo kwiyamamaza.Hagaragajwe ko hakwiye gutandukanywa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubuyobozi bw’imitwe ya politike .

Uwera Pelagie umukandida w’ishyaka PSD,muri iki kiganiro yasobanuye impamvu y’icyifuzo cyabo ati“Turashaka kuvuga ko niba umuntu afite inshingano mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ntabe ariwe uhagararira umutwe wa politiki muri icyo gice aherereyemo,hagire undi muntu kugira ngo hatabaho kugongana. Umutwe wa politiki utange ibitekerezo ariko mu nzego zibanze bibe guhagararira abaturage.Nibyo dushyize imberea nka PSD. ”

Nkusi Juvenal umwe mubarwanashyaka b’imena ba PSD akaba yari umutumirwa muri iki kiganiro nawe avuga ko hari imbogamizi kukuba umuyobozi yaba umwe ku nzego zitandukanye ati “Umuyobozi aba ari umukozi wa guverinoma na leta muri rusange, kongera ukaba umukozi w’umutwe wa politike biravuna kuko iyo afata ibyemezo ariwe mukuru hombi hari imbogamizi nini cyane yuko kimwe kizahahombera ntarangize izo nshingano neza cyangwa akitiranya umwanya afite wo mu rwego rwa leta n’uwo afite ku rwego rw’ishyaka ahagarariye. ”

Image result for Nkusi Juvenal                                      Hon.Nkusi Juvenal, azwiho gutanga ibitekerezo bifite ishingiro

 

Gutandukanya ubuyobozi bwite n’ubwishyaka si PSD ibivuga yonyine kuko Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije Green Party,muri gahunda politiki ivuguruye riri kwibandabo mu guhamagarira rubanda kuritora mu matora y’abadepite, ku ngingo ivuga ku miyoborere rigaragaza ko Abanyarwanda bamwe bahabwa serivise hashingiwe ku ishyaka barimo.

Image result for Frank Habineza                                                         Dr.Frank Habineza umuyobozi wa Green Party

Aha niho PSD ivuga ko iryo gongana ryari rikwiye kuvaho kugira ngo hatagira ubirenganiramo cyangwa ubyitwaza mu gihe abuze serivise runaka akabyitwaza avuga ko impamvu adahawe serivise bitewe n’uko uwo yayisabaga batari mu ishyaka rimwe.

Ariko kuba umuyoboke w’ishyaka runaka byo PSD isanga nta kibazo kibirimo kuko nubusanzwe ari uburenganzira bwa buri munyarwanda mugihe bitabangamiye amategeko.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *