Shadow

Serivisi z’ubuvuzi ku bibazo byo mu mutwe zikwiye kumenyekana

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo k’igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Kayiteshonga Yvonne, atangaza ko abagana serivisi z’ubuvuzi ku bibazo byo mu mutwe by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri bake, bityo hakenewe ko izo serivisi zimenyekana.

Dr.Kayiteshonga Yvonne ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo k’igihugu cy’Ubuzima RBC

Ubwo yagaragazaga ibyavuye mu bushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bwakozwe mu 2018, yasobanuye ko ibibazo byo mu mutwe birimo ihungabana, agahinda gakabije byafashe intera nini, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Kayiteshonga yavuze ko abazi ko ubufasha buboneka kwa muganga iyo umuntu afite ikibazo cyo mu mutwe ari 7% ariko 2% ni bo bagannye izo serivisi. Ahenshi hifashishwa ni kwa muganga ariko abantu bajya kwivuza kwa pasitoro w’idini no kwa padiri no muri bavuzi gakondo, n’abajyanama b’ubuzima.

Hafi 9% nta bwo bifashishije ubuvuzi ku kibazo cyo mu mutwe, 1% ni we washoboye kwifashisha ubwo buvuzi mu gihe yari afite ikibazo cyo mu mutwe.

Ati “Hari ihungabana ryinshi n’indwara y’agahinda gakabije mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abantu bifashisha serivisi z’ubuvuzi cyangwa ubufasha ku bibazo byo mu mutwe harimo n’ihungabana ni bake cyane; harageze ko habaho ubufatanye no guhuza ibikorwa kugira ngo iki kibazo tugifate nk’ikibazo gikomeye koko.

Kuko bigaragara ko abantu batagana ubuvuzi ku bibazo byo mu mutwe, hakenewe za gahunda zo kumenyekanisha ibibazo byo mu mutwe, ihungabana n’ubufasha buboneka.”

Dr. Kayiteshonga yakomeje avuga ko hakenewe ubushobozi kugira ngo ibyo bibazo byose birusheho kwitabwaho kuko bitabaye ibyo byatera n’akato.

Ati “Akato ni imwe mu mbogamizi ituma abantu batifashisha gahunda ziriho iyo bafite ibibazo byo mu mutwe; dukeneye kurwanya akato n’ihohoterwa abafite ibibazo byo mu mutwe bakorerwa muri sosiyete.

Kwita ku bafite ibyo bibazo, by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside, muri gahunda zitandukanye atari izo kwa muganga gusa ni kimwe mu bifasha umuntu ufite ikibazo k’ihungabana bigatuma arushaho kugenda neza mu nzira ye yo gukira ihungabana.”

Dr. Kayiteshonga avuga ko nubwo haje ubuvuzi buturutse ku masomo y’ubumenyamuntu ku buzima bwo mu mutwe (Clinical psychology) ariko igihe kigeze ngo n’ubundi buvuzi kamere buri mu muryango nyarwanda butangwa n’imiryango itandukanye, bwo komorana ibikomere bwifashishwe buhabwe ingufu, cyane ko akato gatuma umuntu atajya kwivuriza kwa muganga.

imvahonshya/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *