Shadow

Gutanga amaraso ni ugusigasira ubuzima bwawe urengera ubw’abandi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe gutanga amaraso, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye Isi bakomeze bagire ubuzima.”

Ibikorwa byo gutanga amaraso birakomeje - Kigali Today

Ibibazo biza ku isonga bituma abarwayi baterwa amaraso kwa muganga ni igihe bazahajwe na Malariya, abagore batwite cyangwa bagize ibibazo byo kuva cyane mu gihe babyara, indwara za kanseri, hakiyongeraho impanuka zo mu muhanda n’izindi.

Ishami rishinzwe gutanga amaraso (BTD) mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ritangaza ko buri munsi mu Rwanda hakenerwa udushashi (units) 288 tw’amaraso , aho buri saha hakoreshwa nibura udushashi 12 tw’amaraso mu gutabara indebe ziri hagati y’umupfu n’umupfumu.

Impanuka imwe yo mu muhanda ishobora gutuma inkomere iterwa udushashi turenga 10 ingunga imwe, nk’uko bishimangirwa n’impuguke mu by’ubuvuzi.

Igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi ku rwego rw’Igihugu cyabereye mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, mu gihe ku rwego rw’Isi cyizihirijwe i Roma mu Butaliyani.

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango ndetse n’abaturutse mu tundi turere duhana imbibi na ko, bitabiriye gutanga amaraso ku bwinshi ku buryo ku munsi wa mbere hatanzwe udushashi 203 mu gihe igikorwa gikomereje no kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena.

Abaturage bagaragaje ko baterwa ishema no kuba bari mu mubare w’abagira uruhare rukomeye mu gutabara ubuzima bw’abandi binyuze mu maraso baba batanze ku bushake.

Dr. Swaibu Gatare, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuvuzi muri RBC, yavuze ko amaraso atangwa n’abakorerabushake mu Rwanda akwizwa mu mavuriro 79 arimo aya Leta n’ayigenga.

Avuga ko uretse no kuba utanze amaraso aba arengeye ubuzima bwa benshi, ngo bibafasha mu bundi buryo kuko uyatanze apimwa akabwirwa uko ahagaaze, akanahabwa inama z’uko yitwara kugira ngo amaraso ye akomeze gutembera neza bityo akagira amagara mazima.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *