Shadow

Gihundwe: Abaturiye ishyamba rya Pharmaquina barinubira inkende zirivamo zikabonera

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe baturiye ishyamba rizwi nka Farumakina (Pharmaquina) barinubira inkende ziva muri iryo shyamba zikabonera imyaka irimo ibigori, imyumbati n’ibijumba iyindi zikayangiza cyane.Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwo buvuga ko bugiye guhita butangira gukurikirana iby’icyo kibazo bufatanyije na nyiri ishyamba ndetse n’abaturage.

Related image

Iryo shyamba rigari cyane rizwi ku izina rya Pharmaquina rikora ku tugari twinshi tw’umurenge wa Gihundwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu,rikaba ngo ari iry’umuzungu w’umudage.Rikaba riteyemo ibiti byiganjemo ibyo bita ikinini(quinine) bikorwamo imiti ivura maraliya.

Umusaza Minani Antoine amaze imyaka 25 ashinzwe imirimo muri iri shyamba,avuga ko imiti iva mu bishishwa by’ibyo biti ikorerwa muri RDC mu mujyi wa Bukavu umujyi uri bugufi cyane y’iri shyamba,

Nubwo Minani yahiriwe no gukora imirimo inyuranye muri iri shyamba hari abandi baturage bo mu midugudu iri shyamba riteyemo bavuga ko bajujubijwe n’inkende zirivamo zikaza kubonera imyaka iteye ku nkengero zaryo mu masambu yabo.

Nyandwi Ignace na Mukantwari Belancille n’abandi baturanyi babo bavuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo aho iyo myaka inkende zona baba barayitanzeho amafaranga menshi bagura imbuto, ifumbire n’ibindi ibi bikiyongeraho n’umuzamu bashyizeho wirukana inkende zije kona bishyura buri kwezi amafaranga ibihumbi 20.

Umuyoozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye guhita batangira ibiganiro na nyiri iryo shyamba bakarebera hamwe icyakorwa ngo icyo kibazo gikemuke.

Abaturage bonerwa nizo nkende bavuga ko babujijwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze ku zica baba bwira ko ari umutungo w’igihugu.Bikekwa ko izo nkende z’aba zaraturutse mu ishyamba rya Nyungwe kuko mu myaka ya cyera ntazaho muri iri shyamba rya Farumakina.

 

RBA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *