Shadow

Ghana: Bashyingura mu masanduku adasanzwe!

Abaturage bo muri Ghana bashyingurwa mu masanduku atangaje agaragaza ubuzima bwa ba nyakwigendera, inzozi z’ibyo bifuzaga kugeraho, ibyo bakundaga kurya n’ibindi.

Amasanduku afite ishusho y’imodoka, indege, inzu cyangwa urusenda, akoze mu ishusho y’igihigwa cya cacao ni amwe mu yo abanye –Ghana bashyinguramo.

Abo mu miryango ya ba nyakwigendera bemeza ko abapfuye bakwiye gusezerwaho mu buryo bwiza bushoboka, aho usanga imihango yo gushyingura yitabwaho cyane.

BBC  ivuga ko yasuye amabarizo ya Kane Kwei mu murwa mukuru, Accra, no mu Mujyi wa Kumasi mu majyepfo y’igihugu, baganira n’abakozi bo muri ayo mabarizo babaza amasanduku agendanye n’ibyo abo mu miryango ya ba nyakwigendera bifuza.

Ayo mabarizo yitiriwe uwitwa Seth Kane Kwei, bamwe bavuga ko ari we wa mbere watangije kubaza amasanduku muri ubwo buryo muri Ghana.

Mu gihe Ghana ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bihinga cacao, ikorwamo shokora (chocolat), imiryango ituye mu bice by’icyaro izigama amafaranga aba yavuye muri ubwo buhinzi, mu gushyingura ababo mu masanduku akoze mu ishusho ya cacao.

Amasanduku akoze gutyo ashobora kugurwa amadolari arenga 1000 ya Amerika, mu gihe benshi mu bahinzi bakorera ari munsi y’amadolari atatu ya Amerika ku munsi.

Muri rusange, imiterere y’isanduku umuntu ashyingurwamo iterwa n’icyo uwapfuye yakoraga cyangwa icyiciro cy’ubuzima yabarizwagamo.

Eric Adjetey, ukuriye ayo mabarizo ndetse akaba amaze imyaka irenga 50 mu bubaji, yaravuze ati “Ni yo mpamvu urusenda ruba rufite igisobanuro kirenze kure ubuzima bw’umuhinzi. Ibara ry’umutuku no gukarata k’urusenda bigaragaza uko nyakwigendera yari ateye muri kamere ye. Yari umuntu ufite amakare kandi uhindagurika, umuntu udashobora gukinisha”.

Amasanduku afite ishusho y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nayo arogeye muri Ghana, kandi imva nayo iba imeze nk’uko isanduku ibaje.

Steve Ansah, avuga ku isanduku ibaje mu bwoko bw’imodoka ya Mercedes Benz, yavuze ko igaragaza ko nyakwigendera yari umutunzi, amasanduku yo muri ubu bwoko ngo bayita amasanduku y’inzozi cyangwa “Abeduu Adekai” bishatse kuvuga “amasanduku y’imigani”.

Isanduku ibajwe mu ishusho y’indege, ikunze gukoreshwa ku bagiye gushyingura umwana muto ,igaragaza ukuntu ashoboye kugera neza mu bundi buzima bwa nyuma y’ubu buzima bwo ku Isi.

Rimwe na rimwe, abaturanyi batwerera imiryango ya ba nyakwigendera mu kuriha ikiguzi cy’isanduku, ni inshingano z’abo mu miryango yagize ibyago kugura isanduku yo gushyinguramo uwapfuye. Ariko ni nabo bariha ibikoreshwa mu muhango wo gushyingura, birimo nko kugura ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse n’imyenda yambikwa uwapfuye.

Umuhango wo gushyingura uba guhera ku wa kane kugera ku wa mbere. Ku wa kane, umuryango uhabwa isanduku; ku wa gatanu umurambo ukurwa mu buruhukiro; ku wa gatandatu haba umuhango wo gushyingura, mu gihe ku cyumweru abantu bajya mu rusengero.

Aya ni amwe mu masanduku akorwa mu  masura atandukanye y’ibintu bisanzwe bizwi:

 

 

 

 

BBC/IGISUBIZO.COM

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *