Shadow

Gen.Sekamana wayoboraga Ferwafa yeguye

Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuko atagishobora kubangikanya imirimo ye n’ibyo akora bimubeshejeho nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

FERWAFA ivuga iki ku mikoro macye ari mu makipe ? - Inyarwanda.com

Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, binyuze mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Yavuze ko ubwegure bwe bushingiye ku mpamvu ze bwite zirebana n’ibyo akora bifitiye akamaro umuryango we mu mibereho yawo ya buri munsi kandi bikaba bimusaba umwanya munini.

Yagize ati “Nshingiye ku kuba muri ibi bihe ibyo gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko biri ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi.”

Ibaruwa y’ubwegure bwe ikomeza iti “Hashingiwe ku ngamba zigomba gukurikizwa n’ibyemezo byihuse bigomba gufatwa hato na hato, bikaba bisaba kubikora nk’akazi gasanzwe umuntu akora umunsi ku munsi, kubikomatanya n’ibyo nkora bimbeshejeho nk’umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru ntakibishoboye kandi kutabikora neza byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA icyizere bamugiriye ndetse n’ubufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Uyu mugabo yatorewe kuyobora Ferwafa muri manda y’imyaka ine ku wa 31 Werurwe 2018. Yatowe asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka ine ayobora iri shyirahamwe.

Sekamana Jean Damascène yeguye habura amezi agera ku munani ngo manda ye irangire.

Habyarimana ’Matiku’ Marcel usanzwe uri Visi Perezida ni we uyobora FERWAFA kugeza iyi manda irangiye nk’uko amategeko Shingiro ya FERWAFA abigena mu ngingo yayo ya 31, agace ka 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *