Shadow

Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba  w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ashingiye kububasha ahabwa n’amategeko yakoze impinduka mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda.

Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) | Twitter

Muri izi mpinduka yazamuye mu ntera General Major Mubarakh Muganga wahawe ipeti rya Lt General anamugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere mu gihe uyu na we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

Lt.Gen. Mubarakh Muganga yari asanzwe ari umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba. Izina rye rizwi cyane no muri Ruhago Nyarwanda dore ko asanzwe ari umuyobozi wa APR FC.

APR FC yakoze impinduka mu buyobozi, Maj Gen Mubarakh Muganga yemezwa nka  Chairman > Rwanda Magazine
Lt.Gen Mubarakh Muganga  Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

 

Gen Mupenzi named new Army Chief of Staff | The New Times | Rwanda
Lt. General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere

 

SESONGA Junior📷 on Twitter: "#portrait: RDF Air Force Chief of Staff  (AFCOS), Maj Gen Emmanuel BAYINGANA… "
Major General Emanuel Bayingana Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *