Ikipe ya Gasogi United na Heroes zinjiye mu mateka ya ruhago nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya nyuma ya 1/2 yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nyakanga, yagaragaje ikipe ebyiri za mbere mu kiciro cya kabiri zigomba kuzamuka zikazakina umwaka w’imikino utaha mu kiciro cya mbere,izi kipe zombi zisimbuye Amagaju FC na Kirehe fc zamanutse mu kiciro cya kabiri.

Gasogi United yabigezeho nyuma yo gusezerera Sorwathe mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali amakipe yombi anganya 1-1 ariko Gasogi ikomeza kuko umukino ubanza wari wabereye I Kinihira yari yabashije kuhatsindira igitego 1-0 bityo ikaba yazamutse ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Ku rundi ruhande ikipe ya Heroes nayo yabashije kuzamuka nyuma y’umukino w’ishiraniro yatsinzwemo na Etoile de l’Est ibitego 3-1 i Ngoma, ariko iba ari yo izamuka kuko mu mukino ubanza yari yabashije gutsinda ibitego 2-0 bityo igitego yatsindiye hanze kiyifasha kuzamuka kuko igiteranyo cy’imikino yombi cyari 3-3.
