Shadow

Gasingwa Michel yagarutse mu Buyobozi bwa FERWAFA

Mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki 8 Nzeri uyu mwaka, yemeje ko Gasingwa Michel wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku buyobozi bwa Ntagungira Celestin Abega, aba umwe mu bagize komite nshingwabikorwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Image result for Gasingwa Michel

Gasingwa Michel yatorewe kuba umuyobozi w’akanama gashinzwe imisifuri, akaba umwe mu bagize komite nshingwabikorwa ya FERWAFA.

Uyu mwanya uri mu mabwiriza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi riherutse koherereza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, ibasaba kongeramo muri Komite Nshingwabikorwa umuntu ushinzwe abasifuzi.

Gasingwa Michel yabaye umusifuzi ukomeye hano mu Rwanda, aza kugirwa umunyamabanga mukuru wa FERWAFA muri 2011, ku ngoma ya Ntagungira Celestin Abega.

Muyindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama

Gasogi United yemewe kuba umunyamuryango wa 53 wa  FERWAFA. Iyi kipe ni iya Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yari isanzwe ikodesha umwanya wa Unity FC igakina icyiciro cya 2, ariko ubu yabonye uburenganzira bwo kuba umunyamuryango wa FERWAFA.

Mu makipe arenga 9 yari yasabye kuba yakwinjira mu cyiciro cya 2 hano mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United FC ya KNC, basanze ari yo yonyine yujuje ibisabwa.

Hafashwe kandi umwanzuro wo guhagarika imyaka ibiri ikipe ya Nyagatare Fc. Iyi kipe ikaba yahawe iki gihano nyuma y’aho itewe mpaga eshatu, ibi bikaba bihanwa n’ingingo ya 89 mu mategeko agenga amarushanwa.

Iri tegeko kandi rivuga ko n’umuyobozi w’ikipe yafatiwe ibi bihano, atemerewe kugira indi kipe ajya mu buyobozi bwayo mu gihe cy’imyaka itanu.

Si iyi kipe yonyine yafatiwe ibi bihano, kuko n’ikipe y’abagore ya Youvia nayo yahawe ibyo bihano.

IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *