Shadow

Gaby Kamanzi arambiwe abamuhatira gushaka umugabo

Irene Ingabire Kamanzi uzwi cynane nka  Gaby Kamanzi yavuze ko atazongera gusubiza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe mu rukundo, asaba ko abantu barekera aho kumuhatira gushaka umugabo, kuko we yumva igihe kitaragera kandi akaba agifite ibyo ahugiyemo.

Gahongayire, Clement, Mbonyi, Gaby, Serge, Safi… - Inyarwanda.com

Umuhanzi wifitemo impano yo kuririmba neza, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio,umwe mu bakurikiye ikiganiro yari amubajije igihe ateganya kuba yashinga urugo akagira umuryango na cyane ko yamaze kugera kuri byinshi mu buhanzi bwe amazemo imyaka .

Yagize ati “Abantu bagombye kureka kujya bambaza niba mfite umusore cyangwa umugabo dukundana, kuko ibyo numva ari iby’ubuzima bwite bw’umuntu. Igihe nikigera bazabibona ku mbuga nkoranyambaga, ariko icyo nitayeho cyane ni umuziki wanjye”.

Ati “Mu by’ukuri numva ndambiwe abantu banshyiraho igitutu cyo gushaka. Nakira ubutumwa bugufi buri munsi bw’abagabo bansaba gusohoka na nomero”.

Mu bantu bagiye babaza Gaby impamvu adashaka umugabo, ngo hari n’abateraga intambwe bakamusaba urukundo bakeka ko yaba yarabuze umugabo mu buzima bwe. Icyakora uwo muhanzi we avuga ko ibijyanye n’urushako ari ubuzima bwite bw’umuntu.

Gaby ari muri gahunda zo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise “Day by Day” aherutse gusohora,izaba iri kuri   ‘album’ ye ya kabiri izaba iriho indirimbo 15, harimo izo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikazaba iriho indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye harimo Igiswayire, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Ilingala, kuri ubu ari no mu bahatanira miliyoni zirindwi muri Rwanda Gospel Star Live.

Irene Ingabire Kamanzi yavutse ku itariki 12 Kamena 1981, avukira ahitwa i Lubumbashi, mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu muryango w’abana batandatu. Ni umwana wa gatanu iwabo, akaba yaravukiye mu muryango w’abaririmbyi, ibyo bikaba byaramufashije mu buhanzi bwe.

Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Gaby Kamanzi w'imyaka 40 y'amavuko yasabye abantu kureka gukomeza kumushyira ku gitutu kuko igihe cyo gushaka umugabo kitaragera | IBYAMAMARE.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *